Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi cyane nka DC Clement mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda yasabye imbabazi yemeza ko ibyo yakoze yabitewe n’uburakari ahamya ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma akoze ibyamugejeje mu buroko.
Mu ibaruwa UMUNOTA.com, ufitiye kopi DC Clement yanditse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 01 Mata 2026, yavuze ko ibyo agenerwa n’amategeko ari kubihabwa gusa akebura abakomeje gukoresha ibyamubayeho mu nyungu zabo bwite.
Yagize ati “Banyarwanda, banyarwandakazi mbandikiye nshaka kubamenyesha ko nciye bugufi nsaba imbabazi ku bw’inyandiko, amashusho, amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu by’ukuri twakoze ibinyuranyije n’amategeko maze tugasenyerwa inzu, byaje kuvamo kugira umujinya utari ngombwa nkakora ibyaha.”
Rero nsabye imbabazi ntakamba ko ibyabaye ari ubwa mbere n’ubwa nyuma bibaye, aho ndi meze neza, ibyo nemererwa n’amategeko ndabihabwa kandi niteguye ko n’ingaruka nzaba urugero rwiza.”
Yakomeje asaba imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame agaruka ku nama ahora agira urubyiruko zo kwiteza imbere.
Ati “Nsoza nagirango mbikuye k’umutima nsabe imbabazi Perezida Paul Kagame ko ahora atugira inama nk’urubyiruko zo kwiteza imbere hanyuma njyewe nkaba naramutengushye ndetse musezeranya ko bitazongera”
“Aho ndi ndatekanye, ndarinzwe kandi ndabakumbuye.”
DC Clement yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 31 Werurwe 2026, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Jabana, akurikiranyweho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.
Ibaruwa DC Clement yanditse









