Umuhanzi Niyo Bosco ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nzeri 2025, yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, bamaze igihe bari mu rukundo, bakaba bitegura kubana akaramata.
Ni ibirori byabereye muri Hotel La Palisse Gashora, mu karere ka Bugesera.
Niyo Bosco akigera aho ibi birori byagombaga kubera, yabanje gufata gitari ye hanyuma abari kumwe n’umukobwa babona kumwinjiza, undi yinjiye agwa mu kantu abonye aho agiye hateguwe nk’ahagomba kubera ibi birori.
Niyo Bosco nawe wari umaze kumva ko umukunzi we ahageze, , yahise atangura kumucurangira indirimbo y’urukundo akoreseheje gitari, hanyuma amufata ikiganza amubaza niba koko yakwemera ko barushinga.
Uyu mukobwa nawe atazuyaje yahise yemerera Niyo Bosco kuzamubera umugore, undi nawe amwambika impeta abari aho amashyi bayakoma yombi.
Niyo Bosco tariki ya 9 Nzeri 2025, nibwo bwa mbere yashyize hanze ifoto y’umukunzi we, amwifuriza isabukuru.
Niyo Bosco ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu muziki yaba mu gucuranga gitari cyangwa umwanditsi mwiza, kugeza ubu akaba yaramaze kwiyegurira umuziki uramya ukanahimbaza Imana.








