sangiza abandi

Nizzo Kaboss yagize icyo avuga ku nkumi bavugwaho mu rukundo 

sangiza abandi

Nizzo Kaboss wahoze abarizwa mu itsinda rya Urban boys, yongeye gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto y’inkumi yitwa Mwiza Jessica bigeze kuvugwa mu rukundo, nubwo uyu muhanzi we ahamya ko ari inshuti ye gusa. 

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nizzo Kaboss yavuze ko yabikoze kuko yari yibutse uburyo uyu mukobwa yamubereye inshuti idasanzwe mu buzima.

Ati “Ikintu kimwe nakubwira, Jessica ni inshuti yanjye ya mbere nagize mu buzima bwanjye. Hari ukuntu wicara ugatekereza ukuntu ari inshuti yawe ukisanga ubisangije n’inshuti zawe.”

Urukundo rwa Nizzo na Mwiza Jessica rwatangiye kuvugwa kuva mu 2016 nubwo uyu muhanzi ataburaga kunyuzamo akavugwa mu nkuru n’izindi nkumi, gusa kuva icyo gihe nta n’umwe muri bo wigeze ashaka kugira byinshi aruvugaho.

Muri iyo myaka byavuzwe ko Nizzo afite umukunzi mushya witwa Nisingizwe Solange uba mu Busuwisi, icyakora umubano wabo uzamo agatotsi bitewe n’uburyo uyu muhanzi yafotowe agirana ibihe byiza n’undi uzwi nka Bijou Dabijou ukora ubucuruzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]