sangiza abandi

Nkundabera Eric na Nyirarukundo Claudette begukanye Musanze Challenge 2025

sangiza abandi

Isiganwa ry’amagare rya ‘Musanze Challenge 2025’, ryarangiye ryegukanywe na Nkundabera Eric ukinira Les Amis Sportifs wegukanye intsinzi mu cyiciro cy’abagabo (Elite & U23) na Nyirarukundo Claudette wa Team Amani yitwaye neza akegukana intsinzi mu cyiciro cy’abagore.

Iri siganwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, ryarangiye ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye na Ingufu Gin.

Iri siganwa ryari irya rikinwe mu mwaka w’imikino wa 2025, ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 90 baturutse mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.

Mu cyiciro cy’abagabo cyizwi nka ‘Elite & U23’, Nkundabera Eric yongeye kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda, atahana itsinzi ahigitse abandi nyuma yo gusiganwa intera y’ibilometero 102,1, uvuye i Kanyinya (Shyorongi) – Nyirangarama, rikazenguruka mu Kinigi hafi ya INES Ruhengeri, rigasoreza mu Mujyi wa Musanze.

Nkundabera yakoresheje amasaha 2 iminota 42 n’amasegenda 45, akurikirwa na Nsengiyumva Shemu ukinira Java Inovotec Cycling Club na Masengesho Vainqueur ukinira Benediction Cycling Club.

Mu cyiciro cy’abagore, Nyirarukundo Claudette wa Team Amani ni we wahize abandi, ahigika bagenzi be asoza intera y’ibilometero 79,1 akoresheje amasaha abiri, iminota 22 n’amasegonda 30, akurikirwa na Nirere Xaveline ukinira Team Amani na Natukirimana Martha wa Ndabaga Women Cycling Team.

Mu cyiciro cy’abangavu (Women Junior), Uwizeyimana Ancille ukinira Bugesera Cycling Club ni we wegukanye intsinzi, aho yegukanye agace k’intera y’ibilometero 44,6 km, kuva kwa Nyirangarama kugera mu mujyi wa Musanze.

Musanze Challenge ni isiganwa ritanga amahirwe yo gupima urwego rw’abakinnyi mbere y’uko bitabira amasiganwa mpuzamahanga, by’umwihariko, aka gace ko kuzenguruka mu Kinigi kagize igice cya gatandatu cya Tour du Rwanda ya 2026, izasorezwa i Musanze tariki ya 27 Gashyantare 2026.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]