sangiza abandi

Nkurayija Jean Hubert ni we mukandida  rukumbi ku mwanya wa Perezida wa FERWACY

sangiza abandi

Nkurayija Ishimwe Jean Hubert ni we  mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), mu matora ategerejwe kuzaba ku wa 31 Gicurasi 2026.

Ishimwe yabaye umukandida rukumbi nyuma y’uko y’uko Nosisi Gahitsi Toussaint Paul wari watanze kandidatire ku mwanya wo kuba  Perezida wa FERWACY ayikuyemo.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo FERWACY yashyize hanze urutonde rwa burundu rw’abakandida ku mwanya w’abagize komite nyobozi, ngenzuzi na nkemurampaka by’iri shyirahamwe.

Kuri uru rutonde ntabwo hagaragaraho Gahitsi ibyatumye Ishimwe yisanga ari we wenyine uri kwiyamamaza ku mwanya wo kuba perezida wa FERWACY.

Gukuramo kandidatire kwa Gahitsi byaturutse ku kuba ikipe yamutanze ya Les Amis Sportifs  yari yatanze n’undi mukandida ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere, bahitamo gusigara ari wo bahatanira.

Nkurayija uhabwa amahirwe kuri uyu mwanya, yari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda kuva mu mpera za 2025.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira kuva ku wa 24 kugeza kuri 30 Gicurasi, amatora abe ku itariki ya 31 Gicurasi 2026, hahite hanatangazwa abayobozi bashya ba FERWACY mu gihe cya manda y’imyaka itanu.

Nkurayija Ishimwe Jean Hubert ni we mukandida  rukumbi ku mwanya wa Perezida wa FERWACY

Photos:

[fluentform id="3"]