sangiza abandi

“Nta faranga na rimwe nshaka”: Shema Fabrice yiyemeje guhara 200,000$ agenerwa na CAF natorerwa kuyobora FERWAFA

sangiza abandi

Shema Ngoga Fabrice uri kwiyamamariza kuyobora Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje ko naramuka atorewe uyu mwanya, atanze uburenganzira bw’uko amafaranga agenerwa na CAF yazakoreshwa mu kuzamura impano z’abato mu mupira.

Ibi yabitangarije mu kiganiro RIRARASHE kuri TV1 cyo kuri uyu wa kabiri 26 Kanama 2025.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika “CAF”, rigenera perezida wa Federasiyo amafanga angana na $50,000 buri mwaka.

Shema we yavuze ko naramuka ayoboye FERWAFA muri manda y’imyaka ine, amafaranga agera ku $200,000 azaba agenewe na CAF, atazayakoresha ahubwo asaba ko yose yazashyirwa mu ngengo y’imari yo guteza imbere impano mu mupira.

Ati “ Ayo mafaranga yose uko uyabara, ntanze uburenganzira muri Finance ya FERWAFA ntaranageramo, bazajye bayafata bayashyire muri developement (guteza imbere impano), Nta faranga na rimwe nshaka”.

Shema Ngoga Fabrice niwe mukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’uko tariki ya 25 Nyakanga 2025, Hunde Rubegesa Walter biyamamazanyaga kuri uyu mwanya, we n’itsinda rye bakuyemo kandidatire yabo kubera kutabona ibyangombwa bihagije bibemerera kwiyamamaza.

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire ye tariki ya 19 Nyakanga 2025, iriho n’urutonde rw’abo yifuza gufatanya nabo nka komite.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Shema Fabrice yavuze ko natorwa azashyira hamwe n’abandi mu guharanira iterambere ry’umupira w’amaguru.

Shema Fabrice asanzwe amenyerewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ni Umuyobozi wa AS Kigali.

Photos:

[fluentform id="3"]