sangiza abandi

Nta gihugu cyatera imbere mu gihe abagore bapfa batanga ubuzima- Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yibukije abayobozi b’ibihugu bya Afurika ko bakwiye gushyira imbaraga mu miyoborere myiza by’umwihariko mu nzego z’ubuvuzi ari nako baharanira ko nta babyeyi bapfa babyara .

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga inama ya 39 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu yigaga ku kwihutisha igabanuka ry’impfu z’ababyeyi bapfa babyara muri Afurika.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yibukije ko nta gihugu cyavuga ko cyageze ku iterambere mu gihe hari abagore bapfa babyara.

Yagize ati “Nta gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima. Kubaho k’umubyeyi nyuma yo kubyara ni kimwe mu bipimo bisobanutse byerekana imbaraga z’urwego rw’ubuzima, imikorere myiza ya serivisi za Leta n’agaciro igihugu giha abaturage bacyo.”

Yakomeje agira ati ” Mu Rwanda, ubuzima bw’umubyeyi buza ku isonga mu rwego rwa politiki.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin , yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujya kimenya amakuru y’ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara bishingiye ku bushakashasti bukorwa mu buryo buhoraho.

Ati ” Mu myaka itari micye, imfu z’ababyeyi zapimwaga hifashishijwe ubushakashatsi bukorwa rimwe mu myaka itanu. Nubwo ubwo bushakashatsi bwari bufite akamaro, ntibwashoboraga gufasha mu gufata ibyemezo byihuse.”

Yakomeje agira ati ” Uyu munsi, u Rwanda rwishingikiriza ku makuru y’igihugu akusanywa buri munsi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi bituma tumenya amakuru y’urupfu rw’umubyeyi mu gihe kitarenze amasaha 24, bigatuma habaho isuzuma ryihuse n’ingamba zo gukosora amakosa ku rwego rw’ivuriro, urw’akarere, n’urw’igihugu.”

Yavuze ko ibi byagezweho kubera imbaraga zashyizwe mu rwego rw’ubuzima aho kuri ubu rwubakiye ku ikoranabuhanga kuva ku bajyanama b’ubuzima, amavuriro mato ,Ibigo Nderabuzima ndetse n’Ibitaro.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko umubare mwinshi w’ababyeyi bapfa babyara ahanini baba babitewe no kuva .

Ati ” Isuzuma ryacu ryerekanye ko kuva nyuma yo kubyara ari byo biza imbere mu gutera imfu z’ababyeyi. Ku bijyanye n’impinja, ikibazo cyane ni ukubyara abana batagejeje igihe n’abana bavukanye ibibazo bitandukanye.”

Dr Nsengiyumva avuga ko ibyo bibazo u Rwanda rwabifatiye ingamba aho kuri ubu umubyeyi asuzumwa hifashishijwe Echographie” ku mavuriro yegereye abaturage mu rwego rwo kwirinda ko ajya kubyara akaba yahura n’ibibazo bitandukanye.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubuzima bw’umubyeyi ari i inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu, mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza bityo bukwiye kwitabwaho.

Yongeyeho ko kugira ngo bigerweho, bisaba ubushake bwa politiki, serivisi nziza z’ubuzima ku nzego zose ariko ibyo bigashingira ku miyoborere myiza ndetse no kubazwa ishingano.

U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara zikagera kuri 70/100 000 mu 2030, zivuye kuri 203/100 000 zariho mu 2020.

Mu mwaka wa 2024, Leta yashyikirije ibitaro, imbangukiragutabara zisaga 200 mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’ubuzima, by’umwihariko kwita ku babyeyi, ndetse inzu zo kubyariramo zirubakwa izindi ziravugururwa.

Photos:

Photos: PRIMATURE

[fluentform id="3"]