sangiza abandi

Ntabwo umwana azabyuka ku myaka 15 asabe kuboneza urubyaro – Dr Butera

sangiza abandi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuzima mu Rwanda ririmo n’iryemerera abana bagejeje imyaka 15 kuboneza urubyaro ndetse n’iryerekeye kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera yatangaje ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu gihugu cy’u Rwanda.

Yakomeje asobanura ko iri tegeko ryatowe rihuriza hamwe amategeko yari asanzwe agenga umwuga w’ubuvuzi hagamijwe kuyajyanisha n’igihe no gukemura imbogamizi zaterwaga no kuba hari amategeko menshi kandi yose avuga ubuvuzi.

Avuga ko ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere mu buvuzi mu Rwanda, aho kuri ubu u Rwanda rufite impuguke zishobora gutanga serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanga harimo gusuzuma no kuvura umurwayi hifashishijwe uburyo bwo kumuvurira kure, kubika amakuru n’ibindi bifasha mu kunoza serivisi no kugabanya igihe abantu bamara kwa muganga bashaka serivisi z’ubuvuzi.

Yongeyeho ko ubuvuzi mu Rwanda bwakomeje gusabwa ko hakongerwamo serivisi zo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga, bizajya bikorwa n’abashakanye cyangwa undi wese byemejwe na muganga ko adashobora kororoka mu buryo busanzwe.

Itegeko rishya rigenga ubuvuzi ryatowe rishyiraho imirongo y’uburyo izi serivisi zizajya zitangwamo bizakuraho imbogamizi abajyaga gushaka izi serivisi hanze y’igihugu bajyaga bahura nazo.

Itegeka rishya kandi ryavuguruye imyaka fatizo yo guhabwa serivisi z’ubuvuzi umuntu adaherekejwe arizo guhabwa amakuru no kwigishwa ndetse no guhabwa izindi serivisi guhera ku myaka 15 kuzamura.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr.Butera avuga ko nubwo iri tegeko ryemejwe ariko hazakomezwa kureba impamvu ugiye gusaba serivisi ayisaba, ndetse na muganga agumane ubushobozi bwo kureba niba gutanga iyo serivisi ku mwana bidashobora kugira ingaruka ku buzima bwe.

Ati” Serivisi zihabwa ingimbi n’abangavu ntabwo bivuze y’uko serivisi wakifuza iyariyo yose kubera ko twashyizeho itegeko uzayibona. Ntabwo umwana azabyuka ngo avuge ngo ku myaka 15 cyangwa 16 ngo nahisemo kwifungisha ngo muganga abimwemerere.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iri tegeko ridakuraho cyangwa ngo rivuguruze indangagaciro z’umuco Nyarwanda, kwigisha no gutoza abakiri bato n’abandi imyitwarire mbonezabupfura.

Photos:

[fluentform id="3"]