sangiza abandi

Ntarindwa wihishe mu mwobo imyaka irenga 20 kubera Jenoside yakatiwe

sangiza abandi

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwakatiye Emmanuel Ntarindwa igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ntarindwa, w’imyaka 52 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2024 nyuma yo gufatwa yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo, aho yagerageje kwihisha ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside.

Nyuma yo kumva ibirego by’Ubushinjacyaha, yemeye ko yagiye ku mabariyeri atandukanye ndetse akitabira ibitero byahitanye Abatutsi benshi mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu bikaba biri mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhanisha igifungo cya burundu, bushingiye ku buremere bw’ibyaha aregwa.

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro, rwemeza ko Emmanuel NTARINDWA ahamwa n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside. Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 15.

Mu myanzuro yarwo, urukiko rwemeje ko Emmanuel Ntarindwa ahamwa n’ibyaha bya Jenoside, rugaragaza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ariko rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15 kubera impamvu zo gusaba imbabazi no kwemera icyaha.

Ntarindwa yafashwe mu 2024 nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, bakekaga ko yaba yihishe mu rugo rwe.

Yatawe muri yombi hamwe n’umugore babanaga, waje kurekurwa nyuma yo gusuzuma uruhare rwe, bikagaragara ko atagize agira uruhare muri Jenoside.

Uyu mugabo ubu afungiye mu Igororero rya Huye, aho azarangiriza igihano yahawe, mu gihe ubutabera bukomeje gushimangira ko ntawe uzigera ahunga uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Photos:

[fluentform id="3"]