Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka king James yakoze igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, cyitabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi be bari bakumbuye kumubona ku rubyiniro.
Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026, aho abahanzi bakomeye n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro bari baje gushyigikira uyu musore.
Abo barimo nka Bruce Melodie, abo bakoranye indirimbo zitandukanye nka Zuba Ray, Mico The Best n’abandi, abashyigikira umuziki nka Coach Gael, Clement utunganya imiziki n’abandi.
Iki gitaramo cyiswe ‘20 years of King James’ cyateguwe gukorwa iminsi ibiri mu kuzirikana urugendo uyu muhanzi amaze mu muziki, yinjiyemo mu 2006 nyuma y’uko hatangajwe umunsi wa cyo amatike agahita ashira hakiri abakeneye kwirebera uyu muhanzi uri mu bubatse izina rikomeye mu Rwanda.
King James yasendereje ibyishimo abakunzi be bari muri BK Arena ahereye ku ndirimbo yamenyekanyeho cyane, na bo bakaririmbana na we ijambo ku rindi.
Ruhumuriza James uzwi nka king James yagerageje kunyura mu ndirimbo nyinshi zigize album 7 ze, zirimo iyo yise Umugisha, Umuvandimwe, Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze neza, Urukundo ndetse n’iyo yise Ubushobozi ari yo iheruka.

Dore ibyaranze Umunsi wa mbere mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026 (AMAFOTO)
Abakunzi b’umuziki baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bageze kuri BK Arena hakiri kare



Mbere y’uko igitaramo King James yizihirizamo imyaka 20 amaze mu muziki gitangira neza, abacyitabiriye babanje gususurutswa binyuze mu ndirimbo zitandukanye zacuranzwe na DJ Arthur.

Uyu muhanga mu kuvanga imiziki yacuranze indirimbo zitandukanye zirimo izo mu Rwanda ndetse n’izo mu mahanga, mu gihe abafana bari bategereje umuhanzi wabazanye.
Nzeyimana Luckman uzwi nka Lucky ari kumwe na Miss Muyango Claudine ni bo bari abashyushyarugamba muri iki gitaramo cy’amateka

Saa 19:50: King V uri mu bahanzi batanga icyizere cy’ahazaza ha muzika ni we wabanje ku rubyiniro mu gitaramo ‘20 years of King James’.
Uyu muhanzi yari yemerewe amahirwe yo guhabwa umwanya wo kugaragaza impano ye imbere y’abakunzi b’umuziki muri BK Arena.

King James yageze ku rubyiniro ahagana saa tatu z’ijoro, yakiranwa akanyamuneza n’ibihumbi by’abitabiriye Igitaramo cye . Uyu muhanzi wasesekaye imbere y’abakunzi be aturutse mu gisenge cya BK Arena yinjiriye ku ndirimbo ye yitwa “Naratomboye”.



Ubwo yari ageze ku ndirimbo yise “Nzakubona ryari” iri mu zo yakoze agitangira umuziki mu mwaka wa 2006, bamufashije kuyiririmba ijambo ku rindi.
Yahamagaye ku rubyiniro abo bagiye bakorana indirimbo zitandukanye bafatanya kuzirimba
King James yaserukanye na Zuba Ray bafatanya kuririmba indirimbo bakoranye yitwa “Ikirezi” ndetse iyi ndirimbo iri mu zishimiwe na benshi.
Producer Ishimwe Clement na we yagaragaye ku rubyiniro acurangira King James zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe yise “Ntamahitamo” na “Ese Warikiniraga”. Yamushimiye uburyo yamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki.
Umuhanzi Shaffy ukorera Umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we ni umwe mu batanze ibyishimo mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 ya King James mu muziki. Yaririmbanye n’abacyitabiriye indirimbo zirimo “Akabanga” ndetse na “Bana” yakoranye na Chriss Eazy.
King James kandi yafatanyije na Ariel Wayz kuririmba indirimbo “Ndagukumbuye” bakoranye.



King James yashimishije abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Agatimatima”, “Niki Utabona”, “Naramukundaga”, “Poupette” na “Narashize” ziri mu zakunzwe cyane mu myaka 20 amaze akora umuziki.





Nyuma y’akaruhuko, King James yasubiye ku rubyiniro, yanzikira ku ndirimbo zirimo “Ndakwizera” na “Buhoro Buhoro” yahagurukije abatari bake muri BK Arena.

Muri iki gice, King James yanaririmbanye n’abahanzi barimo abo bakoranye mu bihe byo hambere.
King James na Mico The Best batanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo ‘20 years of King James’ binyuze mu ndirimbo bahuriyemo bise “Umugati”, yasohotse mu 2015.
Umurishyo wa nyuma mu gitaramo ‘20 years of King James’ wakomwe King James aririmba indirimbo ye “Ndagutegereje” abafana bose bajya mu bicu.

Nyuma y’iki gitaramo cy’umunsi wa mbere, King James arongera gutaramira abakunzi be muri BK Arena, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Kanama 2026.









