sangiza abandi

Nyabihu: Umunyeshuri yiyahuye akoresheje umuti w’imbeba

sangiza abandi

Umunyeshuri w’imyaka 16 wo mu Ishuri ry’indimi rya Gatovu, yiyahuye anyweye umuti w’imbeba, bivugwa ko byatewe n’amakimbirane yarari mu muryango we.

Amakuru avuga ko uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’isumbuye, mu murenge wa Kintobo, akarere Ka Nyabihu yapfuye mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2024.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kintobo, Niyibizi Louis yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mwana, avuga ko kunywa imiti yica byaba byaturutse ku makimbirane ari mu muryango we.

Ati “Turakeka ko amakimbirane yo mu muryango ariyo yatumye anywa imiti yica imbeba agapfa. Tukimenya ayo makuru twahise dutabara tumujyana ku Kigo Nderabuziman cya Kintobo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Ruhengeri apfa akihagera.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibibazo nk’ibi bicike, ndetse abwira abanyeshuri ko amakimbirane mu miryango atagomba gutuma bafata ibyemezo nk’ibi byo kwiyambura ubuzima.

Ati “Twaganirije abanyeshuri tubasaba ko n’ubwo haba hari amakimbirane ari mu miryango batagakwiriye gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, ahubwo bajya babiganirizaho abayobozi bakabagira inama.Turabasaba kandi kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, ku buryo habaho gukumira.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]