Mu Karere ka Nyamagabe hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECD) hashimwa uruhare rwazo mu mu kugabanya igwingira mu bana bato.
Uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Musebeya kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Kamena 2026.
Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ingo Mbonezamikurire, Igicumbi cy’Iterambere ry’Umwana Twifuza”.
Ababyeyi bo muri uyu Murenge bashima uruhare rw’Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato mu mikurire n’uburere byiza by’abana babo.
Ababyeyi bafite abana bato muri izi ngo bavuga ko zabafashije cyane by’umwihariko mu burere bw’abana babo.
Sinabubariraga Judence yagize ati “Mbere Ingo Mbonezamikurire zitaraza byaratugoraga cyane. Twaburaga aho dusiga abana bacu mu gihe tugiye mu mirimo. Rimwe na rimwe twasibyaga bakuru babo ntibajye kwiga kugira ngo babasigarane aho wavaga ku mirimo ugasanga nta suku bafite. Ariko ubu tubasiga mu Ngo Mbonezamikurire, tugasanga umutekano wabo umeze neza, isuku n’imirire nabyo ari uko.”
Ikindi uyu mubyeyi yagaragaje ni uko abana babo batinyutse bakiri bato.
Yasoje ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bwatekereje iyi gahunda kuko yabafashije cyane.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Agnès Uwamariya yavuze ko Imbonezamikurire y’Abana bato by’umwihariko binyuze mu ngo Mbonezamikure igira uruhare rukomeye mu mikurire y’abana bato mu Karere.
Yagize ati “Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato ziradufasha cyane mu mikurire y’abana bato kuko ubuzima bwabo burakurikiranwa, bagafatirwa ibipimo tukamenya uko bahagaze.
Basuzumwa imirire twasanga, hari umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi tukamukurikirana. Byadufashije kandi mu bukangurambaga ku babyeyi. Inyigisho bakura mu Ngo Mbonezamikurire y’Abana Bato zirimo kwita ku isuku, gutegura indyo yuzuye n’izindi bazikoresha no mu ngo zabo.
Ikindi kandi Ingo Mbonezamikurire zagabanyije igwingira mu bana bo mu Karere ku buryo bufatika.”
Yagaragaje ko mu myaka isaga itanu ishize aka Karere kari ku ijanisha rya 51%, ariko ubu kageze kuri 29%, kandi intego ari iyo kuzaza munsi ya 10% byaba ngombwa ntihagire umwana n’umwe ungwingira.
Uwamariya kandi yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo CARITAS Rwanda, DUFATANYE ORGANISATION, SOS Children’s Villages Rwanda (Gikongoro) n’abandi ku ruhare bagira mu mikurire y’abana bo mu Karere.
Mu karere ka Nyamagabe habarizwa Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato (ECDs) 1,655. Muri zo, izigera ku 1,483 zikorera mu ngo, izigera kuri 56 zigakorera ahahurira abantu benshi nko ku nsengero n’ahandi, 114 zigakorera mu bigo by’amashuri, mu 2 ari iz’ikitegererezo.
Izi ngo Mbonezamikurire y’Abana Bato zose ziri mu karere zibarizwamo abana 45,328 n’abarezi 6,047.












