Akarere ka Nyamagabe karimo kwandika amateka mashya mu mihigo y’Uturere, kerekana ko impinduka zishoboka mu gihe gito iyo habayeho imiyoborere myiza, ubufatanye n’icyerekezo gihamye. Mu myaka mike ishize, aka karere kavuye mu myanya ya nyuma mu mihigo, none ubu kari mu turere twitwara neza ku rwego rw’Igihugu.
Ibi byagaragajwe n’icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara ku wa 22 Werurwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyerekana uko Nyamagabe yagiye ihindura isura mu mikorere n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo. Mu mwaka wa 2021/2022, aka karere kari ku mwanya wa 22, mu 2022/2023 kamanuka gato kagera ku wa 23—aho kagaragaraga nk’akadindira mu iterambere ugereranyije n’utundi turere.
Gusa, ibintu byahinduye icyerekezo mu buryo butangaje. Mu mwaka wa 2023/2024, Nyamagabe yageze ku mwanya wa mbere n’amanota 78.6%, ikora amateka mashya agaragaza imikorere inoze n’igenamigambi rifite ireme. Iyi ntsinzi yahise igira aka karere urugero rwiza rw’ahandi hashobora kwigira.
Nubwo mu mwaka wa 2024/2025 Nyamagabe yaje ku mwanya wa 6 n’amanota 73.4%, ntibyagabanyije umuvuduko w’iterambere. Gukomeza kuguma mu myanya icumi ya mbere ni ikimenyetso simusiga cy’uko impinduka zabaye ari iz’igihe kirekire, zishingiye ku mikorere irambye aho kuba iz’akanya gato.
Ubwo ikigo cy’ibarurishamibare cyagaragazaga uko uturere twarushanyijwe uyu mwaka,umuyobozi w’akarere yagaragaje kwishimira urwego aka karere gahagazeho.Ku rukuta rwe rwa X yagize ati”Mparirwamihigo za Nyamagabe,tubashimiye uburyo mukorana umurava mu kwesa imihigo y’akarere.
“Umwaka ushize wa 2024/2025 twabaye aba 6,tugira amanota 73,4%.Umwaka wari wabanje wa 2023/2024 twari aba mbere n’amanota 78.6%. Turi kandi mu turere 5 twakoresheje imbaraga mu kwivugurura mu myaka ine ishize. Dutewe ishema no kuba muri iyi myaka, Akarere ka Nyamagabe hari aho kabaye aka mbere mu gihugu umwanya kaherukaga kugira mu myaka 14 ishize.Dushimiye imparirwamihigo n’abafatanyabikorwa mwese”
Iri zamuka ryihuse rishingiye ku miyoborere myiza, ubufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’uruhare rugaragara rw’abaturage mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere. Ibi byafashije Nyamagabe kwiyubaka no kugera ku ntego zayo mu gihe gito.
Mu gihe hari utundi turere tugikora urugendo rwo gushaka aho ruhera, Nyamagabe yo yamaze kwerekana ko bishoboka kuva inyuma ukagera ku isonga. Ni inkuru itanga icyizere kandi ikaba isomo rikomeye ku bandi: ko iterambere rishingira ku bushake, imiyoborere inoze n’ubufatanye busesuye.
Uru rugendo rwa Nyamagabe si inkuru y’intsinzi gusa, ahubwo ni gihamya y’uko guhindura amateka bishoboka iyo imbaraga zishyizwe hamwe zigamije iterambere rirambye.Dore uko uturere turushanwa:








4 Responses
Twishimiye umwanya akarere kacu kariha ariko birasaba kongera imbaraga tukaba abambere
Twishimiye umwanya akakarere ka Nyamagabe kariho ariko tunabasaba kwegera abaturage nokubatega amatwi ndetse nokugirana nabo ibiganiro kuba kunzego zibanze kugeza kuzohejuru zisumbuye ibyo nibyo nibyobya fasha akarere kacu kugera kumihigo ndetse nokugera kumwanya wifuzwa % naho Urwanda rwifuza Murakoze uwiteka adushigikire
Twishimiye umwanya akakarere ka Nyamagabe kariho ariko tunabasaba kwegera abaturage nokubatega amatwi ndetse nokugirana nabo ibiganiro kuba kunzego zibanze kugeza kuzohejuru zisumbuye ibyo nibyo nibyobya fasha akarere kacu kugera kumihigo ndetse nokugera kumwanya wifuzwa % naho Urwanda rwifuza Murakoze uwiteka adushigikire
Nyamagabe urugero rw’ibishoboka mu rugamba rw’iterambere,Ahooo,
Twishimiye umwanya akarere kacu kabonye,kandi tubikuye ku mutima dukomeje gushimira ubuyobozi bw’akarere bwakoze ibishoboka byose bakatugeza muri under ten ♥️ turahari kubwanyu ngo dufatanye