sangiza abandi

Nyamagabe:Umushinga wa Miliyoni 970 w’ubworozi bw’amafi wadindiye hasabwe ko wihutishwa

sangiza abandi

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis agaragaza ko hari imishinga idindira bigatera igihombo kuko iba itegerejweho ibisubizo mu kwihutisha bukungu bw’igihugu.

Ubwo yari mu nteko rusange y’inteko ishinga amategeko imitwe yombi,umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje imwe mu mishinga y’ibigo bitandukanye yagiye igira ubucyererwe mu gushyirwa mu bikorwa.

Muri iyo mishinga harimo iya RAB ,nk’umushinga wo kubaka Ikigo cy’ubworozi bw’amafi I Nyamagabe.

Yagize ati”Ku wa 2 Kanama 2024, RAB yasinye amasezerano afite agaciro ka Miliyoni 970.63 Frw yo gukora igishushanyo-mbonera no kubaka Ikigo cy’ubworozi bw’amafi mu karere ka Nyamagabe mu mezi 4 kugera ku ya 2 Ukuboza 2024.

Mu Ukuboza 2024, imirimo yari igeze kuri 21%.Muri Mutarama 2026, imirimo yari igeze kuri 50%”.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yavuze ko RAB yagiriwe inama yo kwihutisha uyu mushinga nta bundi bucyererwe bubayeho.

Ikigo cy’ubworozi bw’amafi mu karere ka Nyamagabe cyitezweho kongera umusaruro w’amafi ukagera ku kigero cyifuzwa.

Muri Kamena 2024, u Rwanda rwari rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 48,133 ku rwego rw’Igihugu, aho toni 9,000 muri zo arizo ziva mu bworozi bwayo andi akava mu burobyi busanzwe.

Gusa uwo musaruro ngo uracyari hasi, intego ikaba ari ukuwuzamura hakoreshejwe uburyo bugezweho bwo korora amafi.

Mu mwaka wa 2035 u Rwanda rufite intumbero yo kuba rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 80,000 nk’uko biri mu gahunda y’icyerekezo cy’Igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]