Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira igihano cy’igifungo cya burundu abagabo batatu baregwa kwica ibisambo bibiri byari byabibye.
Abaregwa barasaba ko bafungwa umwaka umwe kuko bishe biriya bisambo bitabara kuko byari bifite umuhoro babyica bitabara kuko byabarwanyije
Abaregwa ni Karangwa Vianney, Safari Vianney na Niyomugabo Bugirimfura aho baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Icyaha cyabereye mu mudugudu wa Buhaza mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.
Baburanye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.
Ubushinjacyaha buravuga ko bariya bagabo batatu bishe abantu babiri aribo Jacques Hakizimana alias Sebiraza na Eric Twambajimana bari bafatanywe ihene taliki ya 08/01/2026 hagati ya saa mbiri na saa tatu za mu gitondo.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko abaregwa bagifata ba nyakwigendera babakubise inkoni ku mubiri kugeza ubwo bose bapfuye.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Si aba babakubise gusa hari n’abandi tugishakisha kandi aba bari imbere y’urukiko bemera ko bakubise ba nyakwigendera”
Ubushinjacyaha kandi bukomeza buvuga ko RIB yakoze raporo ivuga ko abagenzacyaha bahageze basanze abaregwa bishe ba nyakwigendera kandi babikoze babishaka nyamara ubutabera butangwa na leta.
Karangwa Vianney avuga ko yibwe ihene bamuha amakuru abamwibye ihene ajya kubareba asanga abo banyakwigendera barayogoje abaturage babiba maze ababonana ihene ze baza bafite umuhoro bashaka kumutema baritabara ndetse n’abaturage baratabara nawe arimo barabakubita barabica.
Yagize ati”Ibyabaye ntibyari ku bushake baraturwanyije njye munareba imbere yanyu mfite inkovu kuko nakubiswe nabanyibye mvuzwa na leta”
Karangwa yemeza ko banyakwigendera bishwe n’abaturage bitewe nuko ari nabo bari bateje intambara, bazanye umuhoro.
Safari na Niyomugabo bo bavuga ko bagiye gutabara Karangwa wari wibwe ariko mu bakubise ba nyakwigendera bo batarimo cyakora bakemeza ko ba nyakwigendera bakubiswe n’abaturage kuko bari barabayogoje babiba noneho kandi bari bazanye umuhoro habaho ibimeze no kwitabara.
Me Mpayimana Jean Paul wunganira abaregwa avuga ko ba nyakwigendera bakubiswe kandi bari barayogoje abaturage babiba kandi ubushinjacyaha bwareze abantu barenga 15 bafungamo batatu gusa kandi aho kwica gitera wakwica ikibimutera aho abishwe bakubise batoboye inzu biba ihene bivuze ko iyo babona ba nyiri ihene nabo bashoboraga kwincwa bityo habayeho ‘ubusembure’ kugirango igikorwa kibe kandi abakiriya be bagiye kureba ihene zabo ba nyakwigendera baza bafite umuhoro bivuze ko ibyabaye aribo mbarutso yabyo.
Yagize ati”Icyaha cyo kwiha ubutabera nta kiri mu mategeko y’u Rwanda kuburyo ubushinjacyaha bwavuga ko abakiriya banjye bihaye ubutabera”
Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo bwavuze ko nta ‘busembure’ bwo gukora icyaha bwabayeho kuko uwo muhoro abaregwa bavuga ntiwafatiriwe ahubwo ibyo bakoze, ubushinjacyaha buvuga ko bihoreye.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Ibyo bakoze bidahanwe n’abandi bajya bafata abibye bakabica turabasabira igihano cyo gufungwa burundu”
Abaregwa bo barasaba kugabanyirizwa ibihano bavuga ko batishe ku bushake kuko iyo batibwa ntibari gusagarira ba nyakwigendera.
Me Mpayimana Jean Paul wunganira abaregwa ashingiye ko ibyabaye bitaturutse ku bakiriya be kandi nubwo abajura atari abo kwincwa ariko nabo ntibakwiye kumva ko babaho bazatungwa n’iby’abandi baruhiye, we arasaba ko abakiriya be bahanishwa igihano cy’igifungo cyitarenze umwaka umwe.
Abaregwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.





