Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo abayobozi 3 ba koperative icunga umutekano mu isoko rya Nyanza, mu bigo by’amashuri n’ahandi aho baregwa ibyaha birimo kunyereza umutungo wa koperative n’inyandiko mpimbano
Abaregwa ni Pascal Munyanziza wari Perezida muri koperative icunga umutekano yitwa ‘Umoja ni Nguvu’, Vincent Hategekimana wari ushinzwe abakozi ndetse na Charles Kayumba wari ushinzwe gucunga abakozi bose baregwa ibyaha bibiri aribyo icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.
Ubushinjacyaha buvuga ko nk’abayobozi ba koperative banyereje amafaranga ya koperative aho bigaragara ko Eugene NSABIMANA ari nawe shingiro ry’uru rubanza wari ushinzwe kwishyuriza iriya koperative we ubwe yemeye ko yanyereje amafaranga arenga miliyoni eshatu gusa amafaranga koperative yose ibura agera kuri miliyoni 17M.
Ubushinjacyaha buvuga ko Eugene wabanje gukurikiranwa yashinje Pascal, ‘Manager’ wa Koperative witwa Clement Ntampaka, Hategekimana Vincent ko ibura ry’amafaranga ya koperative Eugene NSABIMANA yavuze ko amafaranga yabuze bose babifitemo uruhare aho bafunguye indi konti mu karere ka Ruhango maze aho bayabitsaga nyuma bakayabikuza bakayagabana.
Eugene NSABIMANA ubu uri guhigishwa uruhindu we afungwa bwa mbere yanabwiye urukiko ko yazanaga amafaranga ayabikuje agaha menshi ‘Manager’ Clement mu ntoki andi akayamuha kuri telefone nawe akayaha Pascal, Vincent na Kayumba gusa hakaba andi Eugene yatwaraga wenyine maze Pascal niko kurakara ajya kurega Eugene ariko nyamara bitari bisanzwe kuko hari ayo basangiraga maze Eugene arafungwa aza gufungurwa by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana nyuma RIB yongera gukora iperereza ifunga abari kuburana Eugene NSABIMANA we ahita atoroka ubutabera.
Ubushinjacyaha buvuga ko Perezida Pascal ariwe watangaga uburenganzira amafaranga agasohoka maze Kayumba na Vincent bagashyiraho abakozi b’abaringa aho bahembwaga badakora.
Vincent mukwiregura kwe yahakanye ibyaha aregwa avuga ko ntaho yahuriraga n’umutungo wa koperative.Kayumba yiregura yahakanye ibyo aregwa kimwe na Pascal bireguye bavuga ko ibyaha baregwa byakozwe na Eugene NSABIMANA wamaze kuburirwa irengero kandi biba bagiye kumurega aho bemeza ko Eugene NSABIMANA yabajijishaga kugera naho abazanira sheki zitariho numero za Konti bagasinya yagera hirya akiherere akazishyiraho maze akajya kubikuza amafaranga.
Icyemezo cy’urukiko
Nyuma yo gusuzuma izi ngingo zose zitandukanye n’ubwiregure bwa buri wese,nk’uko bari babisabiwe mu iburana rya mbere,urukiko n’ubundi rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Pascal, Kayumba na Vincent ibyaha bikurikinweho koko bashobora kuba barabikoze, bityo rwemeza ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo,mu gihe cy’iminsi 30 mu igororero.
Umucamanza akibutsa ko iki cyemezo kijuririrwa mu gihe kitarenze iminsi itanu.
Abaregwa bose bari bamaze igihe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza nyuma y’uko umucamanza afashe icyemezo abaregwa bose bahita bajyanwa mu igororero rya Huye.






One Response
Nibyiza cyane pascal yari yaratuzengereje