sangiza abandi

Nyanza:Umusaza w’imyaka 73 akurikiranyweho kwica nyirakuru

sangiza abandi

Umusaza w’imyaka 73 yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyirakuru aho bikekwa ko bapfuye amakimbirane.

Aya mahano yabereye mu mudugudu wa Ruvuzo mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Kuwa 24 Werurwe 2026 nibwo umukecuru witwa MUKABUTERA Sarah yagiye mu rugo iwe agiye guhinga mu murima maze umuryango we uramutegereza uramubura ujya kumureba usanga yakomerekejwe yihutanwa kwa muganga ngo yitabweho n’abaganga maze kuwa 25 Werurwe 2026 arapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUNOTA ko kubufatanye n’ubugenzacyaha ko hari uwatawe muri yombi.

Yagize ati”Hatawe muri yombi umusaza w’imyaka 73 byitwa ko ari umwuzukuru we aho akekwaho kuba ariwe waba waragize uruhare mu rugomo rwakorewe uriya mukecuru byanamuviriyemo kwitaba kwitaba Imana”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo abajijwe icyo bapfuye kugirango uriya musaza akekwaho kwica uriya bivugwa ko ari nyirakuru, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yavuze ko iperereza rikomeje

Amakuru aturuka mu bakurikiranye aya makuru bavuga ko bikekwa ko uriya musaza ashobora kuba yaravuye mu gihugu cya Uganda akaza ashaka kuzungura imitungo yo kwa nyirakuru.

Umurambo wa nyakwigendera uri ku bitaro by’akarere ka Nyanza naho ukekwa akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkomero.

Polisi irakomeza kwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko uwo bizajya bigaragaraho wese nta narimwe Polisi izajya imwihanganira kuko azajya afatwa agashyikirizwa ubugenzacyaha akaba yabiryozwa bityo birinde urwo rugomo kuko binagira ingaruka aho bishobora kuviramo umuntu urupfu.

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response