Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Habarurema Jean D’amour ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi.
RIB uvuga ko iperereza ryayo, ryagaragaje ko Habarurema yabaga ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa ‘shaka umukunzi’ hakaba haranacishwaga amatangazo y’akazi n’abagakeneye, yabona umukobwa wanditse muri uru rubuga avuga ko akeneye akazi, agaca mu gikari bakavugana akamubeshya ko akazi ashaka yakamuboneye Shyorongi.
Uyu mugabo iyo yamaraga kuvugana nabo yaboherezaga itike akababwira ko bahura hanyuma akabashuka akabajyana mu gashyamba kari hafi yaho atuye akabasambanya akanabambura ibyo bafite byose amaze kubatera ubwoba ko abica.
RIB ivuga ko yafashwe amaze gushuka no gusambanya abakobwa batandukanye barimo n’utaruzuza imyaka y’ubukure, hakaba hari ababashije kumucika atarabasambanya harimo umwe yateye icyuma agerageje kumurwanya.
Aba bakobwa yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato babaga bavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi na Bugesera.
Habarurema akaba akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gusambanya umwana.
RIB yashimye abatanze amakuru kugirango uyu afatwe, inaburira undi wese waba afite imigambi yo gukora ibyaha nk’ibi kuyihagarika kuko bitihanganirwa.
Yakomeje kuburira abantu ibasaba gukomeza kugira amakenga, bakirinda kwizera ababashukisha cyangwa ababizeza ibintu bitandukanye birimo akazi.








