sangiza abandi

Nyaruguru:Umunyeshuri aravugwaho gukuramo inda uruhinja akaruzingira mu ipantalo ye

sangiza abandi

Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri G.S Saint Laurent Cyahinda mu murenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru,aravugwaho gukuramo inda hanyuma ajya gukora ikizamini nk’aho nta cyabaye.

Byamenyekanye ku wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2026, mu ma saa sita yo ku manywa, ariko ko inda uwo mukobwa ngo yari yaraye ayikuyemo, maze umurambo w’umwana akawuzingazingira mu ipantalo ye, akawujugunya hejuru y’ikiraro, mu rugo iwabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyahinda Aphrodis Nkurunziza avugana na Kigalitoday ducyesha iyi nkuru yagize ati “Abazi iby’imikurire y’abana mu nda bitegereje umurambo bavuze ko urebye uwo mwana yari afite hagati y’amezi atatu n’ane. Inda ye yari itaratangira kugaragara, ku buryo iyo atawujugunya aho abantu bawubona nta n’uwari gukeka ko yigeze atwita.”

Gitifu Nkurunziza anavuga ko umurambo umaze kugaragara ababyeyi bavuze ko uwo bakeka ari umukobwa wabo wari wagiye ku ishuri, RIB ihamusanze yiyemerera ko koko ari we wari wazingiye uruhinja mu ipantalo ye, ariko ko atari yayikuyemo.

Ati “Yavuze ko yari ari mu rugo atetse, nimugoroba, akumva mu nda hamuriye, hanyuma yajya mu bwiherero akabona adasobanukiwe ibije. Ngo nta n’ubwo yari azi ko atwite.”

Naho kubijyanye na se w’umwana, yavuze ko ngo yagiye kwahira agahura n’umuntu atazi akamufata ku ngufu, kandi ko atigeze abibwira ababyeyi kubera ko yumvaga nta nkurikizi bizagira.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]