sangiza abandi

Nyuma y’imikwabu ku nzoga Polisi ivuga ko igenzura rizakomereza no ku bindi binyobwa

sangiza abandi


Polisi y’u Rwanda yasabye abakora, abatunganya n’abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa gushyira imbere ubuziranenge, iburira ko igenzura rizakomeza no mu bindi bicuruzwa, atari inzoga gusa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa byo kugenzura ubuziranenge bitazagarukira ku binyobwa bisembuye gusa, ahubwo ko n’ibindi biribwa n’ibinyobwa biri ku isoko bizakomeza gukurikiranwa.

Yabitangaje ku wa Kane ubwo Polisi y’u Rwanda na RIB berekanaga abantu 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge zagize ingaruka ku buzima bw’abaturage. Muri abo harimo abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), ab’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).

ACP Rutikanga yavuze ko ibimaze iminsi bibaho bikwiye kuba isomo ku muntu wese ukora cyangwa acuruza ibicuruzwa bigenewe kuribwa cyangwa kunyobwa.

Ati: “Umuntu wese ucuruza ikiribwa, ikinyobwa, ugira akagishyira ku isoko mu buryo ubwo ari bwo bwose, iri ryakabaye ari isomo n’amahirwe yo gusubira inyuma akongera akagenzura ibyo ariho akora.”

Yasabye abakora n’abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa kwisuzuma no gukosora ibitagenda neza, aho gutegereza ko inzego zibishinzwe zibafatira ibyemezo.

Ati: “Bikosoke, kugira ngo nitugera kuri icyo gice, nibura tuzasange bitunganye. Ejo hatazagira uvuga ngo ntimwari mwatubwiye, ntabwo twari tubizi ko aha muzazamo. Ntabwo twari dusobanukiwe.”

Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa ari inshingano ya buri wese abigiramo uruhare, kuva ku mubikora kugeza ku babishyira ku isoko.

Yagize ati: “Ni inshingano za buri mucuruzi uwo ari we wese, kugira uruhare mu gucunga umutekano w’abaguzi b’ibiribwa n’ibinyobwa bye.”

ACP Rutikanga yavuze ko Polisi imaze kwakira amakuru menshi agaragaza ko hari ibiribwa n’ibinyobwa bishobora kuba biri ku isoko bitujuje ubuziranenge.

Yasabye abafite aho bahuriye n’ibi bicuruzwa kudategereza ko inzego zishinzwe ubugenzuzi zibageraho, ahubwo ko bakwiye guhita basuzuma ibikorwa byabo n’aho bakorera.

Ati: “Nagira ngo abantu ntibabe abapfapfa, nibashingire kuri iyi mikwabu turimo turakora, barebe ibyo turiho dukora, bagire ubwenge, basubire inyuma barebe ibyo barimo bakora bikorwa neza, niba ibyo bacuruza byujuje ubuziranenge, niba aho bakorera naho hujuje ibisabwa, kugira ngo ejo batazatungurwa.”

Polisi ivuga ko intego ari ugukora ku buryo isoko ry’u Rwanda riba ahantu hizewe, abaturage bakabona ibiribwa n’ibinyobwa bitagira ingaruka ku buzima bwabo.

Polisi kandi yatangaje ko ku bijyanye n’ibikorwa bibangamira isuku, itazategereza ko izindi nzego zibanza kuhagera kugira ngo hafatwe ingamba.

ACP Rutikanga yavuze ko ahagaragara isuku nke ishobora guteza ikibazo ku buzima bw’abaturage, Polisi ishobora gufata ingamba zo guhagarika ibikorwa, izindi nzego zikaza gukurikiraho mu igenzura ryihariye.

Yashimangiye ko nta muntu ukwiye gushyira inyungu z’ubucuruzi imbere y’ubuzima bw’abaturage, kuko umwanda n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora gutera uburwayi ndetse rimwe na rimwe bukaba bwatwara ubuzima.

Polisi ivuga ko igenzura ry’ibiribwa n’ibinyobwa rizakomeza, kandi ko abacuruzi n’abakora ibyo bicuruzwa bakwiye gufata ingamba hakiri kare, bagakosora ibitagenda neza mbere y’uko bagerwaho n’ibihano cyangwa bagateza ibibazo ku babikoresha.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]