sangiza abandi

Olamide yageze i Kigali

sangiza abandi

Umuraperi w’icyamamare muri Nigeria, Olamide, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 29 Gicurasi 2026, aho ategerejwe mu gitaramo cyiswe Party Next Door: BAL Edition, gisoza imikino ya Basketball African League 2026.

Iki gitaramo kirabera mu nyubako ya Zaria Court kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026, kirahuriramo n’abandi bahanzi barimo Mike Kayihura n’umuhanzi Bien Aime ukomoka muri Kenya.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusoza mu buryo bw’imyidagaduro imikino ya BAL 2026, yari imaze icyumweru ibera mu mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku munsi w’ejo ku Cyumweru, uzahuza ikipe ya RSSB Tigers yo mu Rwanda na Petro de Luanda yo muri Angola.

Biteganyijwe kandi ko Olamide azataramira abazitabira uyu mukino wa nyuma mu gice cyo hagati.

Nk’uko gahunda iteye kuri uyu wa Gatandatu, amarembo araza kuba afunguye saa munani z’amanywa (14:00), hanerekanwe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Umuhanzi Zakes Bantwini wo muri Afurika y’Epfo araza gutaramira abakunzi b’umuziki saa tatu n’igice, mbere y’uko Olamide ajya ku rubyiniro saa yine n’igice.

Nyuma ye, Mike Kayihura arasusurutsa abitabiriye uyu mukino guhera saa sita z’ijoro, mu gihe Bien azasoza igitaramo guhera saa saba z’ijoro.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]