sangiza abandi

Wahinduriye ubuzima abaturage ububakira iterambere rirambye: Umushinga Green Gicumbi wasojwe

sangiza abandi

Mu mpera za 2019 ni bwo leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye  batangije umushinga wa ‘Green Gicumbi Project’ mu Karere ka Gicumbi aho wari ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu burambye kandi butangiza ibidukikije.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bifite ibyago byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, rushaka uburyo bwose bwatuma ruhangana na byo ndetse bugakorwa mu buryo butangiza ibidukikije.

Gicumbi nka kamwe mu Turere byagaragaye ko twakundaga kwibasirwa n’ibiza ni ko uyu mushinga watangiriyemo aho mu myaka itandatu uyu mushinga umaze washowemo asanga miliyari 33 Frw.

Ku ikubitiro mu gutangira kwawo byari byarateganyijwe ko uzatwara angana na miliyari 32 Frw gusa nyuma hiyongereyeho miliyari imwe isaga yatanzwe na Banki y’Isi nk’inkunga y’inyongera.

Uyu mushinga wasojwe ku mugaragaro ku wa 29 Gicurasi 2026, watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2020 n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA).

Nubwo uyu mushinga watangiye mu bihe bigoye aho u Rwanda n’Isi yose bari bahangahye n’icyorezo cya Covid-19  ntibyakomye mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Ubwo uyu mushinga wasozwaga, Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yagaragaje ko Green Gicumbi yafashije abaturage b’aka karere mu buryo bufatika cyane cyane mu kubavana mu bukene bakubaka iterambere rirambye.

Yahamije ko uyu mushinga wabaye inkingi ya mwamba mu gutuma Akarere ka Gicumbi kuri ubu gahora mu myanya y’imbere haba mu gushyira mu bikorwa imihigo y’uturere ndetse no mu mibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “ Mbere y’uko umushinga Green Gicumbi utangira, aka karere kibasirwaga n’ibiza cyane aho abaturage baryamaga batizeye ko bari buramuke ndetse bari bugarijwe n’ubukene. Ariko uyu mushinga uje ibyari ibibazo byahinduwe ibisubizo kuko ubu turi mu Turere twa mbere mu kwesa imihigo no kugira abaturage bafite imibereho myiza.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadete, yagaragaje ko mu myaka itandatu ishize Green Gicumbi yabaye imwe mu mpamvu zikomeye zatumye aka karere kadakomeza kwibasirwa n’ibiza nk’uko byahoze binyuze mu bikorwa birimo guca amaterasi y’indinganire no guhinga mu buryo butangiza ibidukikije byose byakozwe mu gihe cy’uyu mushinga.

Yagize ati “ Uyu mushinga wakoze ikintu gikomeye cyo gufasha abaturage kugira ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe nka kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi.”

Ubwo yasozaga uyu mushinga, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko nubwo Green Gicumbi igeze ku musozo ariko ibyo yubatse ari ibikorwa by’igihe kirekire ndetse bizakomeza gusigasirwa binyuze mu bumenyi abaturage bahawe.

Yagize ati “ Gusozwa k’umushinga ntibisobanuye ko ibikorwa byawo bisojwe. Ibyo Green Gicumbi yubatse ni ibikorwa by’igihe kirekire kuko ntiyafashije abaturage mu buryo bw’igihe gito ahubwo yanafashije mu buryo burambye bwubakiye ku masomo n’amahugurwa bahawe mu bihe binyuranye. Ayo ni yo azabafasha gukomerezaho no mu bihe bizaza na bo bagahugura abandi”.

Ibyagezweho n’umushinga Green Gicumbi

Mu gusobanura ibikorwa byakozwe no kwerekano niba intego uyu mushinga washyiriweho zaragezweho, Umuyobozi wa FONERWA, Teddy Mpinganzima Mugabo, yagaragaje ko ibyo Green Gicumbi yari yarashyiriweho byagezweho byose ndetse birenga ibyari byarateganyijwe.

Binyuze muri Green Cicumbi, abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bagezweho n’iterambere mu nzego zinyuranye zirimo; ubuhinzi, ubworozi, kubungabunga ibidukikije, ingufu zirambye kandi zitangiza, imibireho myiza n’ibindi.

Mu myaka 6 ishize, Green Gicumbi ivuga ko mu karere ka Gicumbi, hakozwe amaterasi kuri hegitari 1,450 harimo amaterasi yikora kuri hegitari 850 n’amaterasi y’indinganire kuri hegitari 850.

Uyu mushinga kandi wateye ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari hafi 10,000 ndetse unatera ibiti bifata ubutaka ku nkengero z’imigezi n’imihanda kuri hegitari 1,375. Hanahuguwe abantu barenga 25,000 ku ngingo yo kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Muri gahunda yo kurwaranya isuri no gufasha abaturage kuzamura imibereho, Green Gicumbi kandi yateye icyayi cyo ku musozi kuri hegitari 50 n’ikawa yo ku musozi kuri hegitari 40. Ibi bihingwa byombi, ubu birafasha abahinzi kwinjiza amafaranga akomoka ku musaruro w’ibi bihingwa.

Abaturage kandi bahawe inka 277 zibafasha kuzamura imibereho barwanya indwara zituruka ku mirire mibi no kubona ifumbire ituma bongera umusaruro w’ubuhinzi. Hegitari zirenga 1,300 zateweho ibiti birinda ubutaka gutwarwa n’isuri, mu gihe amakoperative 25 yafashijwe mu mishinga yo kwizigamira, naho hegitari zirenga ibihumbi 10 zateweho ibiti.

Hubatswe sitasiyo eshatu zifashishwa mu kumenya itaganyagihe zikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu gihe hegitari 2200 z’ari ziteyeho ishyamba zarangiritse zasubiranyijwe naho aborozi b’inzuki bahawe imizinga irenga 500 kugira ngo bongere umusaruro w’ubuki.

Amashuri 70 yahawe rondereza zibafasha gukoresha inkwi nke mu rwego rwo kugabanya itemwa ry’amashyamba aho nonone iyo gahunda yafashije ingo zirenga ibihumbi 31 kubona uburyo bwo guteka budakoresha inkwi nyinshi, ndetse ituma toni zirenga ibihumbi 275 z’umwuka uhumanya utoherezwa mu kirere.

Ingo 100 z’abaturage batishoboye batujwe mu midugudu y’ikitegererezo bavanywe mu manegeka, hanubakwa kandi ibigega by’amazi 3,664 kugira ngo abaturage babone amazi meza kandi ahagije.

Abaturage barenga ibihumbi 25 bahawe amahugurwa ku bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Green Gicumbi yatanze akazi ku baturage barenga ibihumbi 100 mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije aho abagera kuri 45,102 bari bafite akazi mu buryo buziguye mu gihe abandi 53,984 bagenda babonamo imirimo mu bihe runaka.

Muri rusange uyu mushinga wageze ku baturage barenga ibihumbi 158 aho 52% byabo bari abagore.

Abaturage barashima

Gumisiriza Nicolas, umuturage wo muri Koperative Kopabemu yo mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi, igizwe n’abahinzi batubura ibirayi, ibishyimbo n’ingano, ashimira uyu mushinga kuko mbere utarabafasha gukora amaterasi, ubutaka bahingagaho bwari ku buhaname bubateza isuri ibangiriza imyaka bikabateza ibihombo.

“Turashima ko wadukuye ahakomeye kuko mbere ntitwabashaga guhinga ngo dusarure ibyo turya biduhaze ariko aho Green Gicumbi iziye dusigaye dusagurira n’abandi mu tundi turere tw’igihugu”.

Undi muturage wungukiye muri uyu mushinga, Mukagatare Jaqueline wo muri Koperative Kotemika yo mu Murenge wa Kaniga itubura ibirayi, avuga ko Umushinga Green Gicumbi utaraza ngo ubahitiremo imbuto y’ibirayi iberanye n’ubutaka bafite, bakuragamo umusaruro muke.

Ati ‘‘Twahingaga nka toni nk’ebyiri tukabonamo nka toni eshatu, tukumva turi guhomba.’’

Mukagatare avuga ko imbuto y’ibirayi byo mu bwoko bwa Kinigi bari gutubura, bayitezeho umusaruro uruta uwo babonaga mbere.

Harakuriraho iki?

Umushinga wa Green Gicumbi ukorera mu mirenge icyenda igize Akarere ka Gicumbi ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi wa Muvumba. Iyo mirenge ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige. 

Teddy Mugabo yavuze ko kuba uyu mushinga ugeze ku musozo warageze ku ntego wari ufite ari ikintu cyo kwishimira, asobanura ko nubwo wakozwe mu gihe cy’imyaka itandatu ariko ibikorwa wagezeho ari iby’igihe kirekire kuko byubakiye ku bumenyi.

Yavuze ko Green Gicumbi yabaye amasomo akomeye azafasha igihugu mu yindi mishinga ijyanye yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kubungabunga bidukikije.

Yavuze ko hari indi mishinga nka Green Gicumbi leta iri guteganya gukora anasobanura ko hari n’iyatangiye gukora mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yagaize ati “ Hari indi mishinga yatangiye harimo uwitwa ‘Intego’ watangiye utera inkunga imishinga y’abaturage ndetse hari n’iyindi yatangiye muri Rulindo na Nyamagabe yose yagiye ikura amasomo kuri uyu wa Green Gicumbi”.

Mugabo yavuze ko mu mishinga bari guteganya iri imbere bazashyira imbaraga mu gukorana n’abikorera mu rwego rwo gukora imishinga iramba ikazamara igihe kirekire ndetse mu gihe yaba irangiye igakomeza gukurikiranwa n’abo bafatanyabikorwa bo mu nzego z’abikorera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye ko ibyagezweho mu myaka itandatu bikwiye kubungwabungwa
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yashimye uburyo Green Gicumbi yagize uruhare mu kwigisha abaturage uko bahangana n’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe
Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yagaragaje uko Green Gicumbi yahinduye ubuzima bw’abaturage
Umuyobozi wa FONERWA, Teddy Mugabo, yavuze ko hari indi mishinga iri gutegurwa
Abaturage batujwe mu midugudu bavanywe mu manegeka
Green Gicumbi yatumye abahinzi bahinga igihingwa kimwe
Icyayi ni kimwe mu byazamuye ubukungu bw’ab’i Gicumbi
Green Gicumbi yafashije Akarere ka Gicumbi guca amaterasi arwanya isuri
Gumisiriza Nicolas avuga ko mbere umushinga Green Gicumbi utaraza, ahantu bahingaga hatari amaterasi nta musaruro wavagamo

Photos:

[fluentform id="3"]