sangiza abandi

PAC igiye kuganira n’inzego 76 zagaragayemo amakosa mu micungire y’imari ya Leta

sangiza abandi

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko kuva ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, izabariza mu ruhame inzego 76 zagaragayemo amakosa n’ibibazo mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Ni amakosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Bamwe mu bayobozi b’izo nzego bazitaba PAC basobanure impamvu ayo makosa yagaragaye ndetse n’ingamba zafashwe mu kuyakemura.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko kubariza mu ruhame atari ugushaka abakoze amakosa gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo gukurikirana imikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta no guteza imbere imiyoborere myiza.

Yagize ati “Intego yacu y’ibanze ni ugukurikirana ko buri faranga rya Leta ryakoreshejwe icyo ryateganyirijwe, ko ryakoreshejwe ku gihe kandi ko hatabayemo gusesagura.”

Yakomeje agira ati “Kubariza mu ruhame ntibigamije gusa kubazwa amakosa, ni n’umwanya inzego za Leta zigaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere, hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda.”

PAC yatangaje ko izibanda ku nzego zagaragayeho ibibazo bikomeye mu micungire y’imari ya Leta, harimo izo abagenzuzi batemeje ko zigaragaza neza uko umutungo n’amafaranga byakoreshejwe, izo bagaragaje ko zirimo amakosa cyangwa amakuru adahagije mu micungire y’imari ndetse n’inzego zitashyize mu bikorwa nibura 80% by’inama n’ibyifuzo byatanzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu myaka yabanje.

Byongeye kandi, hazabazwa inzego zakorewe igenzura ryihariye ryagaragaje ibibazo bikomeye mu micungire y’imari ya leta, kugira ngo zisobanure impamvu zatumye ayo makosa abaho n’ingamba zafashwe mu kuyakemura.

Ibazwa mu ruhame ry’izi nzego riri mu nshingano za PAC zo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta no gusaba ibisobanuro abayobozi ku makosa agaragara muri raporo z’ubugenzuzi. Ni uburyo bugamije kuryoza, kunoza imiyoborere no gukumira isesagura ry’umutungo wa rubanda.

Mu gihe cy’ibyumweru birenga bibiri biteganyijwe ko ibi bikorwa bizamara, abayobozi b’inzego zitandukanye bazajya bitaba PAC basobanure impamvu z’ibibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, banagaragaze ingamba bafashe zo kubikemura.

PAC ivuga ko ibi ari imwe mu nzira zifasha guteza imbere umuco wo gukorera mu mucyo no gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]