Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava mu ruhando rwa Sinema Nyarwanda, yatangaje ko agiye gushyira hanze amakaye y’abanyeshuri yise “SAVA”.
Yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, mu birori byo kwizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi, yahuje no kumurika filime ye nshya yise “What a Day”.
Papa Sava yavuze ko uyu mushinga wo gukora amakayi ugamije gutanga umusanzu mu burezi, avuga ko iyo abantu bumvise Papa Sava baterekeza no kuri Sava wakabaye ari umwana.
Ati ” Mu rwego rwo gutera inkunga uburezi kuko niba abantu baramenye Papa Sava baterekeza na Sava, kandi abantu mwese muri hano mwambera abakiriya mukambera na ba ambasaderi bo kwamamaza.”
Papa Sava yakomeje avuga ko aya makaye azaba ari mu ngano zose ndetse no mu bwoko bwose, ku buryo uwari wese uzayakenera azabasha kuyigondera bitamusabye kubaza umutima.
Aya makaye mashya ya SAVA yerekanywe ku mugaragaro mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, gusa akaba azatangira gukoreshwa mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2026.
Niyitegeka Gratien ni umwe mu byamamare bizi umumaro w’ikaye kuko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, [Bachelors Degree], mu bijyanye no kwigisha ubumenyamuntu, ubutabire ndetse n’ubumenyi bw’Isi yakuye mu ishuri nderabarezi rya KIE muri 2007.
Papa Sava yabaye kandi umwarimu igihe kigera ku myaka irindwi aho yigishije ku bigo binyuranye birimo nko ku ishuri rya Groupe Scolaire Kimironko ya Mbere, n’ahandi.







One Response
Icyo ni igitecyerezo cyiza rwose ntawe utabyushimira