Niyitegeka Gratien umenyerewe ku amazina arimo Papa Sava, Seburikoko, Ngiga, Sekaganda n’andi menshi, yatangaje ko ageze ku murizo imyiteguro yo gushyira hanze filime nshya irangira yise “What a Day”.
Yabigarutseho mu ijoro rya ku wa 15 Mutarama 2026, ubwo yaari yatumiwe mu iseka rusange rya Gen-Z Comedy Show.
Papa Sava avuga ko iyi filime yihariye itandukanye n’izindi zimenyerewe mu Rwanda, ndetse yayihaye izina ry’Icyongereza kugirango itere abanyamahanga inyota yo kuyireba.
Ati “ Filime iri mu Kinyarwanda, ariko nshaka ko hari n’abandi bantu bazayireba bivuzengo wa mutwe utuma hari umuntu ujya kuyireba.”
Iyi filime igaruka ku nkuru y’umugabo uba akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, maze mu rugo rwe haza kuzamo umwiryane hagati ye n’umugore waterwaga n’uko atazanaga amafaranga ahagije, niko kwiyemeza gushaka ubundi buryo yabona amafaranga kugirango agarure akanyamuneza mu rugo, uwo munsi umubera mubi ahita ayita ‘What a Day’.
Filime “What a Day”, izasohoka tariki ya 30 Mutarama 2026, ifite iminota128, ikinnye mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ariko ikagira amagambo y’Icyongereza yunganira uyireba ibizwi nka “Subtitles”. Igikorwa cyo kuyerekana kumugaragaro kizabera muri Mundi Center, iherereye muri Kicukiro.
Papa Sava yaboneyeho kurarikira abantu kuzitabira igikorwa cyo kwerekana iyi filime ye nshya, avuga ko kuri uwo munsi azanataramira abantu mu gitaramo yise ‘One man show’, abasaba kuzitabira ku bwinshi.
Ati” Nagirango mbabwire ko nzaba mfitemo [One man Show].”
Niyitegeka Gratien yamenyekanye cyane mu makinamico arimo n’aca kuri radiyo ndetse na filime zinyura kuri televiziyo no ku mbuga nka Youtube zirimo Zirara zishya, Inshuti Friends, Seburikoko, Ejo si Kera, Papa Sava, n’izindi nyinshi.









