Paster Kayanja Robert uzwi cyane mu ivugabutumwa ryo muri Uganda na Afurika muri rusanjye, yitabiriye igiterane cya ‘Thanks Giving’ gitegurwa na Women Foundation Ministries, maze ashimira Imana kubwo guha u Rwanda ubuyobozi bwiza.
Iki giterane cy’amashimwe cyiswe ‘Thanksgiving’ cyabereye mu Intare Arena, ku mugoroba wo kuwa gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024, cyateguwe na Women Foundation Ministries na Nobles Church ziyobowe na Apôtre Mignonne Alice Kabera.
Pastor Robert Kayanja akaba Umushumba Mukuru w’Itorero Miracle Centre Cathedral Church ryo muri Kampala, akigera imbere y’iteraniro, mbere yo kubwiriza yashimye Imana kubera yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza, rukabasha kongera kwiyubaka nyuma y’igihe gito rwarasenyutse.
Uyu muvugabutumwa yasabye abitabiriye igiterane cya ‘Thanksgiving’ guhaguruka bakaririmbana indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda, mu rwego rwo gushimira Imana ikomeje kurwagura no kururinda.
Pastor Kayanja waherukaga mu Rwanda mu 2007 mu giterane cy’amateka cyari cyabereye muri Stade Amahoro, kuri iyi nshuro yongeye kugaragara akora ibitangaza asengera abafite indwara n’ubumuga bahamya ko bakize.
Isengesho rya Pastor Kayanja mu giterane cya ‘Thanks Giving’ cyateguwe na Women Foundation Ministries, ryasojwe no gusengera ubuyobozi n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange.











