sangiza abandi

Perezida Kagame asanga ipfundo ry’umutekano wa Goma riri mu biganza by’ubutegetsi bwa RDCongo 

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo mu Mujyi wa Goma n’ibindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigire umutekano, leta ya RDC ikwiye kubigiramo uruhare, ikemura ikibazo uhereye mu mizi.

Yabigatutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, mu kiganiro n’Itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyibanze ku mutekano wa Afurika by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDCongo.

Perezida Kagame yabajijwe ku cyo atekereza ku kuba umujyi wa Goma ukomeje kugarukwaho ko uburenganzira bwa muntu buri guhutazwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba hari bamwe bavuga ko Goma irimo ikibazo cy’umutekano mucye ndetse uburenganzira bwa muntu buhutazwa atari ibintu bishya kuko ikibazo kimaze imyaka irenga 10. 

Agaruka ku kuba hari abifuza ko Goma yasubizwa ubutegetsi bwa leta, yavuze ko bakwiye kuganira n’abayigenzura ariko bahereye ku kibazo muzi.

Ati “Niba hari ushaka Goma nta kibazo, ku mpamvu izo ari zo zose zaba ari izijyanye n’imigenzo cyangwa se niba hari abemerera mu marozi, Goma iri mu biganza by’abantu runaka. Genda uvugane na bo.”

Yakomeje ati “Ndamutse ari njye ugenzura Goma, ukaza ukavuga ngo urashaka kugenzura Goma, navuga nti nta kibazo, ubu iri mu biganza byanjye, ntabwo ndi buyiguhe mu gihe utanyeretse uko uri bukemure ibibazo byanjye.

Abaye ari njye, ukaza ukambwira ngo urashaka Goma, Kavumu, Bukavu cyangwa se Uburasirazuba bwa RDC bwose, nta kibazo, ariko bikajyana no kuba wowe ukemura ibibazo byanjye. Ibyo ni byo nize mu myaka myinshi ishize ndwanira uburenganzira bwanjye.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hakwiye kubaho ubushake bwa leta ya RDC bwo kwemera gushakira umuti ibyo bibazo.

Ati “Ipfundo riri ahantu hamwe, ibibazo biri kuba muri Congo, ariko bisa n’aho abayobozi batabyitaho cyangwa batabizi, banze kwemera gufata inshingano, bahora gusa mu nzozi, bavuga ibintu bitandukanye, aho bagiye hose icyo bazi ni ukuvuga gusa ngo mufatire ibihano u Rwanda, mufatire ibihano u Rwanda.”

Yakomeje ati” Ariko se nufatira ibihano u Rwanda, birakemura ibibazo byawe gute? Birakemura gute ikibazo cyo kutita ku bibazo by’igihugu cyawe? 

Biraha gute uburenganzira abaturage bawe batatse imyaka myinshi kugeza ubwo bafashe intwaro bagatangira kurwana? Birakemura gute ikibazo cyawe cyo kuba wazana abacanshuro ngo baze bakurwanire? Byabikemura gute?”

Kugeza ubu umujyi wa Goma unarimo ikibuga cy’indege uracyagenzurwa na AFC/M23.

Uyu mutwe usaba leta ya Tshisekedi kwemera ibyo basaba birimo gufungura abasirikare babo bafunzwe, guhagarika ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda. 

U Rwanda rwo rusaba leta ya RDCongo kureka gukorana n’umutwe wa FDLR kuruhungabanyiriza umutekano.

Photos:

[fluentform id="3"]