sangiza abandi

Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bitabiriye inama y’ibihugu bikoresha Igifaransa

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024 bitabiriye inama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresho ururimi rw’Igifaransa, byibumbiye mu muryango OIF.

Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera mu mujyi wa Villers-Cotterêts. Iyobowe n’Umunyarwandakazi usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ufite ibiro i Paris mu Bufaransa.

Perezida Macron ubwo yatangizaga iyi nama, yatangaje ko OIF ari umuryango ufite gahunda yo guharanira amahoro n’iterambere rirambye. Ati “Ni umurwa w’ubumwe dutewe ishema no guturamo.”

Mu gushimangira ubumwe bw’uyu muryango, Mushikiwabo yatangaje ko bitandukanye n’ibyo abantu bibwira, atari uw’u Bufaransa na Afurika, ahubwo ko ari “uw’Isi, uhagarariwe ku migabane itanu”, ugahuza Leta na za guverinoma 88.

Mu gihe uyu muryango uharanira gutera imbere, Perezida Macron yagaragaje ko wifuza ko ibibazo bibangamiye ibihugu, byaba ari ibiwugize cyangwa ibitawugize bikemuka. Yatanze urugero ku mutekano wahungabanye muri Ukraine, Liban n’ahandi.

OIF yashingiwe i Niamey muri Niger muri Werurwe 1970, ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa. Intego zawo nyamukuru ni uguteza imbere uburinganire, ubwuzuzanye n’ubufatanye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]