sangiza abandi

Perezida Kagame yacyeje abatumye Shampiyona y’Isi y’Amagare igenda neza i Kigali

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame , yatangaje ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda, mu Mujyi wa Kigali.

Umunya-Slovenia Tadej Pogačar ni we wegukanye Umudali wa Zahabu, ahigitse Umubiligi Remco Evenopoel waje ku mwanya wa kabiri n’umunya-Ireland, Ben Healy wasoreje ku wa gatatu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku rubuga rwa X, yashimiye abagize uruhare ngo iyi shampiyona y’Isi y’Amagare igende neza .

Ati “ U Rwanda rutewe ishema no kuba rwakiriye shampiyona idasanzwe y’Isi y’Amagare . Ndashimira abakinnyi bose barushanijwe  muri uyu Mujyi wacu wa Kigali, ku bihe byiza bahagiriye no kwihesha isehma kwabo.”

Yakomeje agira ati “ Ndashimira kandi  David Lappartient n’ikipe ya UCI,abafatanyabikorwa bose, inzego z’umutekano zatumye imhanda itekana ndetse n’abaturage bagaragaje imbaraga mu gushyigikira shampiyona y’Isi y’Amagare y’uyu mwaka bituma umujyi ugira ibihe bitazibagirana.”

David Lappartient nawe yatangajwe n’umubare w’abantu baje gushyigikira amagare, ashimira Abanyarwanda bashyigikiye amagare.

Yagize ati “Byari irushanwa ry’Isi ryiza cyane ribereye hano muri Afurika. Mwarakoze cyane mwebwe mwadushyigikiye. Twabonye isiganwa ryiza cyane muri iki cyumweru, noneho kuri uyu munsi byari bidasanzwe. Mwari abafana miliyoni mu mihanda uyu munsi, mwari beza, mwarakoze cyane.”

Ni isiganwa ryahuje ibihangange mu mukino w’amagare, rikinwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu 108 byo ku migabane yose y’Isi, birimo 36 byo muri Afurika.

Iyi shampiyona y’Isi y’amagare ni rimwe mu ryakurikiwe cyane kuko abantu barenga miliyoni bari ku mihanda bakurikiye umunsi umwe, abandi ibihumbi byari ku mateleviziyo mpuzamahanga ndetse ku muyoboro wa Youtube.

Photos:

[fluentform id="3"]