sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Touadéra wa Centrafrique

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Touadéra yageze i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, yakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta.

Nyuma yaho Perezida Touadéra yakiriwe na Perezida Kagame nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ku rubuga rwa X.

Ibiganiro aba bakuru b’ibihugu bagiranye byibanze ku bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, burimo ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zirinda umutekano muri icyo gihugu.

Abakuru b’ibihugu kandi banaganiriye ku guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

U Rwanda na Santarafurika ni ibihugu bisanganywe umubano ushingiye cyane ku rwego rw’umutekano, aho kuva mu 2020, u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), ndetse rukanafasha iki gihugu mu myitozo ya gisirikare.

Ibihugu byombi kandi bikorana mu nzego zirimo ubukungu, ubucuruzi, ubutabera, imiyoborere, imari n’izindi nzego zihuriweho.

Ku rundi ruhande, Perezida Touadéra yaherukaga mu Rwanda mu Rwanda mu mpera za 2022, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda kandi agaragaza ko yishimiye umusanzu wa RDF mu kubaka igisirikare cya Centrafrique. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]