Perezida Paul Kagame, yakiriye Akanama k’Abahuza bo ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Intumwa zakiriwe n’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Nzeri 2026, zirimo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia, Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Yackoley Kokou Johnson.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ibiganiro byabo byibanze ku rugendo rw’amahoro ruyobowe na AU, intambwe zikurikira zigomba guterwa ndetse n’uburyo hakongerwa imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, hibandwa no ku mpamvu muzi zateje kandi zikomeje kongera amakimbirane.
Iyi nama yabaye mu gihe Akanama k’Abahuza ba AU kari mu ruzinduko rw’akazi mu karere. Ku wa 5 Ukwakira, i Goma, abo bahuza bagiranye ibiganiro na AFC/M23 ndetse n’abahagarariye MONUSCO, OCHA, Croix-Rouge Mpuzamahanga n’Urwego rwagutse rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’umutekano.
Nyuma y’ibiganiro byabereye aba bahuza baje i Kigali, aho banaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe. Ibi biganiro biri mu murongo w’ingamba za AU zo guhuza ibikorwa by’ubuhuza, birimo n’inzira za Doha na Washington, mu rwego rwo gushyigikira amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri Nyakanga 2026, AU yashyizeho gahunda y’amezi atandatu izageza mu Ukuboza 2026, igamije guhuza ibikorwa by’Abahuza n’izindi nzego z’umuryango, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’amahoro no kongera ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’aya makimbirane.
AU isaba impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC kubahiriza agahenge, gukorana n’inzego zigenzura iyubahirizwa ryako ndetse no gukomeza ibiganiro bya politiki, kuko ari byo bishobora gutanga umusingi w’amahoro arambye.









