sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Donald Trump – AMAFOTO

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaganiriye na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Donald Trump mu biro bye bya White House n’abandi bayobozi biganjemo abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Ibi biganiro byitabiriwe na Visi Perezida JD Vance ,Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, Umujyanama mukuru wa Trump mu bihugu bya Abarabu na Afurika, Senateri Lindsey Graham.

Aba bose bakaba bari bitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Tshisekedi na Perezida Kagame, agamije kurangiza ibibazo by’ingutu by’umutekano mucye mu karere.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, yahuye na Perezida wiliam Ruto wa Kenya ndetse akaba anayoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umukuru w’igihugu kandi yanaganiriye na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ubufatanye hagati y’u Rwanda na Togo , bugamije inyungu hagati y’ibihugu byombi.

Yanahuye kandi na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, aho baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo umutekano,ubuzima n’ubucuruzi.

U Rwanda na Togo biyemeje gukomeza ubufatanye bunshingiye ku bushuti busanzwe
Perezida Kagame na Wiliam Ruto wa Kenya baganiriye
U Rwanda na Barbados biyemeje gufatanye mu bijyanye n’umutekano ubuzima n’ubucuruzi

Photos:

Photos: Village Urugwiro

[fluentform id="3"]