sangiza abandi

Perezida Kagame yageze i Arusha muri Tanzania aho ari bwifatanye n’abandi bakuru b’ibihugu mu Nama ya 24 isanzwe ya EAC

sangiza abandi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yageze i Arusha muri Tanzania, aho yitabiriye inama ya 24 isanzwe y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), yizihiza imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe bundi bushya.

Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko yageze i Arusha muri Tanzania, aho ari bwifatanye n’abandi Bakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, mu nama ya 24, ifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye n’amahoro n’umutekano bigamije imibereho myiza.”

Perezida Paul Kagame yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Perezida, ushinzwe umurimo, ubukungu n’ishoramari rya Zanzibar, Hon Shariff Ali Shariff.

Mu byo Abakuru b’Ibihugu bari buganireho muri iyi nama ya 24, harimo guteza imbere ubucuruzi, ingamba zihuriweho zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, guteza imbere amahoro n’umutekano, n’amakimbirane ari hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Muri iyi nama kandi abakuru b’Ibihugu baraboneraho gutora umuyobozi mushya w’uyu Muryango usimbura Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.

Abandi bayobozi b’Ibihugu bamaze kugera i Arusha, muri Tanzania barimo Perezida wa Kenya, William Ruto, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

EAC yashinzwe mu 1967 na Julius Nyerere wayoboraga Tanzania, Jomo Kenyatta wayoboraga Kenya na Milton Obote wayoboraga Uganda.

Uyu muryango waje gusenyuka mu 1977, uza kongera kubyutswa mu 2000, kuri ubu ukaba ugizwe n’ibihugu birindwi;  u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.


Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]