Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rugiye guhagarika gukorana na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, ntaho bihuriye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko hari ibyo batumvikanye mu mikoranire.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye Itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ruheruka gutangaza ko ku bwumvikane, amasezerano rwari rufitanye na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, azarangira muri Kamena 2026.
RDB yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe muri gahunda yayo yo kwagura ibyo ikora ahanini mu bufatanye bwayo bushingiye kuri siporo, ireba cyane andi masoko mpuzamahanga n’amahirwe y’ishoramari.
Agaruka ku bahuje uko guhagarika ubwo bufatanye n’ikibazo cya RDCongo, Perezida Kagame yavuze ari ukwibeshya kuko impande zombi zari mu bucuruzi kandi ko iyo uruhande rumwe hari ibyo rutumvikanyeho n’urundi, rujya gushaka abandi bafatanyabikorwa.
Ati ” Imyaka umunani ntabwo ari igihe gito ndatekereza. Turacyafite andi makipe nka Atletico Madrid, n’andi rero ibyo ntibyagakwiye kuba ikibazo. Ariko kuri njye nzakomeza mbe umukunzi wa Arsenal . Mu gihe nzaba mfite umwanya , nzajya ngenda ndebe umupira .”
Yakomeje agira ati ” Ariko ubufatanye twari dufitanye mu myaka umunani, ni ubufatanye mu by’ubucuruzi . Ubufatanye mu by’ubucuruzi rero bushobora kuvugururwa igihe icyo ari cyose . Bushobora kuvugururwa mu mwaka umwe, mu myaka ibiri .”
Perezida Kagame yagaraje ko mu gihe uruhande rumwe rwifuza guhagarika ubufatanye, bikorwa kugira ngo rujye gushaka undi mufatanyabikorwa.
Akomoza ku kuba hari ababihuje n’ikibazo cy’uko RDCongo yarasabiraga ibihano u Rwanda no gusaba ko ubwo bufatanye buhagarara.
Ati ” Muribuka ko RDCongo yagiye mu Bwongereza kenshi , ikabwira Arsenal ngo hoya mwikora ibi, mukore ibi , ikabivuga guhera mu ntangiriro y’iki kibazo ( cyo kutumvikana hagati y’ibihugu byombi) , ikabisubiramo inshuro nyinshi.
Yanagiye kuri PSG , ntabwo ari Arsenal gusa. Ariko ntabwo byigeze biba. Barasobanukiwe, ubufatanye burakomeza. Twanagize n’abandi bafatanyabikorwa bandi barimo Atletic Madrid yaje nyuma. “
Perezida Kagame avuga ko RDC yabonye umugambi wayo wo gushaka gusenya ubufatanye bw’u Rwanda n’amakipe y’Iburayi udakunze, ihitamo nayo gutangira gukorana n’amakipe.
Ati ” Niba ubu bufatanye budatanga umusaruro, twakorana n’abandi bafatanyabikorwa kuko ni ubucuruzi. “
Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abagore n’iz’abato.
Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.
Ku wa 18 Kanama uwo mwaka, RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.
Byari nyuma y’uko umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.






