Perezida Kagame yashimiye Mia Amor Mottley wongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Barbados ku nshuro ya Gatatu.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri X ku wa 13 Gashyantare 2026, yagize ati “Ndashimira mushiki wanjye, Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley, ku bwo kongera gutorwa abikwiriye.”
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro ubucuti bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Twizeye gukomeza kwagura ubufatanye bwacu mu myaka iri imbere. Wowe n’abaturage ba Barbados mbifurije gukomeza kugera ku ntsinzi no gutera imbere.”
Mottley yatsindiye kuba Minisitiri w’Intebe wa Barbados ku kigero cyo hejuru aho Ishyaka rye rya Barbados Labour Party, ryegukanye imyanya yose uko ari 30 mu matora rusange y’Inteko Ishinga Amategeko.
Minisitiri Mottley yatsinze Ralph Thorne wo mu Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Labor Party.
U Rwanda na Barbados bifite umubano uhamye. Bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere, arebana no kuba sosiyete ya RwandAir yakorera ingendo muri Barbados.
Ni amasezerano yasinywe mu mwaka 2022, hagati ya Minisiteri y’ibikorwaremezo y’u Rwanda na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi mpuzamahanga y’icyo gihugu.
Ibi biganiro n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Barbados, byasembuwe n’urugendo rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu muri Mata 2022.
Barbados ni igihugu kiri mu Burengerazuba bw’Inyanja ya Atlantique wegera iya Caraïbes.
Iki Kirwa gikikijwe n’Inyanja impande zose, kiri ku buso bwa kirometero kare 439 (439 km2), aho gituwe n’abaturage barengaho gato ibihumbi 285. Kuva ku mpera y’Amajyepfo ugera ku mpera y’Amajyaruguru y’Igihugu, igice kirekire ni ibirometero 34, bikaba 23 kuva mu Burasirazuba ugana mu Burengerazuba. Muri rusange, umuzenguruko w’iki gihugu ni ibirometero 97 gusa.





