Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye itsinda ry’abajyanama bakuru mu by’imyemerere bakorera mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’Umukuru w’Igihugu kuri X, Perezida Kagame yakiriye aba bajyanama ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025.
Abakiriwe barimo Umujyanama mukuru mu bijyanye n’iyobokamana mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, Paula White n’Umuyobozi w’Ibiro by’Iyobokamana muri ibi biro, Jennifer Korn Sporment.
Mu bandi bihayimana bakiriwe barimo Jonathan Cain, Bradley Knight, Musenyeri Nicholas Duncan-Williams ukomoka muri Ghana n’umugore we Rosa Whitaker Duncan-Williams n’umuhungu we Joel Duncan-Williams ndetse na Chekinah Olivier ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette bakiraga aba bajyanama bari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ndetse na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Emmanuel.
Mu biganiro bagiranye, bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo amahame agendanye n’imyemerere, imiyoborere myiza, ndetse banaganira ku bibazo byugarije Akarere ndetse n’Isi muri rusange.
Aba bajyanama kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, berekwa ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, basobanurirwa amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko rwongeye kwiyubaka ndetse bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.









