Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, yakiriye itsinda ry’abayobozi b’inzobere mu by’uburezi bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya Global Learning Conference 2026 .
Ni inama iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva ku wa 19 kugeza ku wa 20 Gashyantare 2026 .
Abakiriwe na Perezida Kagame barimo Prof. Subra Suresh, washinze akanaba Perezida w’Umuryango wita ku Burezi n’Imyigishirize (Global Learning Council) n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), Michelle Gyles-McDonnough.
Yakiriye kandi umuyobozi Mukuru w’Umuryango, Villars Institute, Dr. Lee Howell na Dr. Gururaj Deshpande uri mu bashinze Umuryango wa Deshpande Foundation.
Aba bayobozi bahuye na Perezida Kagame mbere y’itangira ry’inama mpuzamahanga yiga ku myigishirize ‘ Global Learning Conference 2026, iteganyijwe gufungurwa ejo muri Kigali Convention Center .
Iyi nama izahuza abayobozi bakomeye ku isi, abahanga mu by’ikoranabuhanga, abafata ibyemezo, n’abashoramari kugira ngo baganire ku hazaza h’uburezi n’uburyo bwo kwiga mu bihe by’impinduramatwara y’ikoranabuhanga n’ibibazo by’ibidukikije.
Muri iyi nama, abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye bazaboneraho umwanya wo kurushanwa mu bijyanye guhanga porogaramu za mudasobwa hifashishijwe Ubwenge bw’Ubuhangano (AI Hackathon) ndetse n’irushanwa ry’abanyeshuri mu gukora utumashini , Robotics competition.






