Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Nzeri, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri 20 bagize manda ya kane ya Sena n’abagize biro nshya ya Sena.
Dr Kalinda Francois Xavier yongeye gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda ya gatanu, Senateri Nyirahabimana Solina atorerwa kuba visi perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, naho Senateri Mukabaramba Alvera yatorewe kuba visi perezida wa sena ushinzwe Imari n’abakozi.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda yashimiye Perezida wongeye kumugirira icyizere akamushyira mu basenateri ndetse na bagenzi be bamutoreye kuba perezida wa sena. Yakomeje avuga ko muri iyi manda abasenateri batangiye bazashyira hamwe kandi bagaharanira kuzuza neza inshingano zabo nk’uko Abanyarwanda babibitezeho.
Ati “Twese dushyize hamwe duharanire kuzageza ku Banyarwanda ibyo badutezeho nk’Abasenateri. Mu mikorere yanjye nzashyira imbere ubufatanye no kujya inama. Nzifashisha kugisha inama, kuiya inama no gutega amatwi ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage kugira ngo Sena izashobore kuzuza inshingano zayo.”
Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo abagore 14 bangana na 53,9% n’abagabo 12 bangana na 46,1%. Ni ubwa mbere muri uyu mutwe hagaragayemo abagore benshi ugeranyije n’abagabo.
Harimo kandi abasenateri batandatu bazarangiza manda yabo mu mwaka wa 2025.











