sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya ba Guverinoma

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi bashya barahiriye inshingano zabo kugira ubushake bwo gukorera igihugu, abibutsa ko inshingano bahawe zishingira ku bushake, ubushobozi n’imyumvire yabo kugirango akazi kagende neza.

Ni ibyo yagarutseho nyuma yo kwakira indahiro za Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Nsengiyumva Justin, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’ibigo bya Leta, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yatangiye ashimira byimazeyo Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Intebe, amushimira ubunyamwuga n’ubufatanye bwiza bagiranye mu kazi.

Ati” Ndabanza gushimira byimazeyo, Minisitiri w’Intebe wari ucyuye igihe. Ndagira ngo mbanze mushimire akazi keza n’imyaka yari amaze agakora. Twakoranaga neza, ku buryo najyaga mutera urubwa ngahera ku izina rye, ngo ngire nte? Nkamubwira nti ba Minisitiri w’Intebe, ugire utyo, hanyuma agahera aho abigira atyo. Ndagushimira cyane.”

Yanavuze ku bayobozi batahawe imirimo, ko hari izindi nshingano bazahabwa zibategereje, ati “Ndagira ngo byumvikane ko abahinduriwe imirimo, abatahawe indi, buriya irahari, irabategereje. Abanyarwanda ni benshi twifuza ko bagira uruhare rutandukanye mu gukorera Igihugu cyabo kandi ni ibintu bizajya bihora bihinduka usibye njye mwananiye gusa, mwanze, njya nshaka guhinduka nanjye ariko mukanga. Ubwo nanjye igihe cyanjye kizagera.”

Perezida Paul Kagame yibukije abahawe inshingano ko kuzishyira mu bikorwa bishingira ku bushake, ubushobozi n’imyumvire y’umuntu ku giti cye.

Ati: “Ni wowe birimo. Uko ubikoresha uhereye ku bikurimo, ibyo ni ibyawe rwose. Abantu bakwigisha, bakwibutsa, babwiriza, bakora ibyo ari byo byose, ariko iyo bitakurimo ngo ubyumve, ibijyanye n’izo nshingano biri muri wowe, akazi ntabwo gashobora kugenda neza.”

Yabibukije ko inshingano bahawe zifite uburemere kandi ko umusanzu wabo ugomba kurenga inyungu bwite, ahubwo ukibanda ku nyungu rusange z’igihugu.

Ati “Aka kazi karenze wowe gusa, kareba igihugu cyose, ibyo ntibyoroshye kugira ngo bituruke hanze ku waguhaye izi nshingano.”

Yasabye abamaze kurahira gukora neza inshingano bahawe, abibutsa ko kugirango inkunga y’abandi igufashe ari uko uba uzi aho uva n’aho ujya.

Ati “Ibyo ni cyo kibazo cya mbere tugomba kwivanamo, tugahera kuri twe, ibyo dushoboye, tukabikora uko dushoboye, tukabikora uzi aho uva, uzi n’aho ujya. Abo bandi bafasha, iyo bagufashije uri mu nzira ugenda, uzi aho ushaka kujya, nibwo bigira akamaro, ariko ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko Abanyafurika bakwiriye kugira inyota yo kwishakamo ibisubizo, ndetse atumva uburyo bamwe mu Banyafurika bacyemera guhabwa amabwiriza n’abandi bantu, bigasa n’aho n’ibyo bakora, babikora bagamije gushimisha abandi.

Yavuze ko aho u Rwanda rugeze, rutahageze ku busa, ahubwo hari ibyakozwe, akebura abirara kubera aho rugeze kuko atari ho rukwiye kugarukira.

Muri uyu muhango hari abaminisitiri babiri batarahiye kubera ko bari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu, aribo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, Perezida Kagame azakira Indahiro zabo mu gihe cya vuba.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]