Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru n’itsinda bajyanye mu birwa bya Samoa, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango Commonwealth uhuza ibihugu bivuga Icyongereza (CHOGM).
Itariki 23 Ukwakira 1957, nibwo Perezida Kagame yabonye izuba, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu habaye mu karere ka Ruhango, mu ntara y’Amajyepfo.
Iyi tariki uyu mwaka, yasanze Perezida Kagame mu birwa bya Samoa aho yitabiriye inama ya CHOGM, ariko ntibyabujije abo bajyanye mu butumwa bw’akazi kumwifuriza isabukuru nziza mu birori bito bamukoreye kuri ibi birwa.
Minisitiri w’ububanye n’Amahanga Amb Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwa X yasangije amafoto n’ubutumwa bwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza, ati” Isabukuru nziza kuri Perezida Kagame..”
Perezida Kagame yavutse kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria, akaba ari umuhererezi mu bana batandatu.
Ubuzima bwe bw’ubuto yabubayemo muri Uganda, aho umuryango we wari warahungiye ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.
Perezida Kagame yabaye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kuva mu 2000, nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






