sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye abasenateri bashya gukora inshingano zabo no gukoresha neza umutungo w’Igihugu

sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye abasenateri bashya gukora inshingano zabo neza binyuze mu mucyo biganisha ku nyungu z’Abanyarwanda ntawusigaye inyuma, ndetse abibutsa ko bagomba gukoresha neza umutungo w’Igihugu.  

Ibi yabitangaje ku gicamunsi cyo kuwa Kane, tariki ya 26 Nzeri 2024, ubwo yarahizaga Abasenateri 20 batowe barimo n’abashyizweho na Perezida nk’uko biteganywa n’amategeko. 

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira ry’abo Basenateri, Perezida Kagame yavuze ko icyo Sena yifuzwaho ari umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije abaturage, ku buryo buri wese agerwaho n’inyungu z’igihugu.

Ati “Ntabwo ari inyungu zibageraho zindi, ariko ni n’uruhare bakwiriye kubigiramo. Ni ikintu dukwiriye guhora twibukiranya kugira ngo dukomeze gutera imbere, tutaba twasubira inyuma.”

By’umwihariko, Perezida Kagame yasabye abasenateri bashya kwirinda gusesagura umutungo w’igihugu no kurwanya abashobora kubyishoramo.

Ati “Ikintu cyo gukurikirana ibyo dukora, ibyo abantu bifuza no kwirinda kunyura inzira y’ubusamo mu bikorwa bimwe no ku bantu bamwe. Dushaka gukora ibintu neza, bifite umucyo biganisha ku nyungu z’Abanyarwanda benshi. Kubazwa inshingano bifite uburemere.”

Yakomeje agira ati “Twe nta n’ubwo dufite byinshi byo gusesagura, hari ababifite ariko nanabigize nabwo sinabisesagura, nabikoresha neza mu nyungu z’abaturage.”

Abasenateri 20 barahiye, baje basanga bagenzi babo batandatu basigaje umwaka umwe ngo manda yabo irangire.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]