sangiza abandi

Perezida Kagame yashimiye ikipe ya Paris Saint Germain yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ikipe ya Paris Saint Germain yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye FC Bayern Munich yo mu Budage, ku giteranyo cy’ibitego 6-5 nyuma yo kunganya 1-1 mu wo kwishyura.

Mu butumwa yanditse kuri konti ye ya X, kuri uyu wa Kane, tariki ya 07 Gicurasi 2026 Perezida Kagame yagize ati ” Dushimiye ikipe ikorana na Visit Rwanda ya Paris Saint Germain nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ibikwiye. Twifurije amakipe yombi yageze ku mukino wa nyuma amahirwe masa mu mukino uzaba uryoheye ijisho”.

Iyi kipe y’i Paris yatangiye gukorana n’u Rwanda mu Ukuboza 2019 binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, izahurira ku mukino wa nyuma na Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026, i Budapest muri Hongiriya kuri Sitade ya Puskás Aréna, yakira abantu ibihumbi 67.

Arsenal FC yaherukaga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu myaka 20 ishize na Paris Saint Germain iheruka gutwara iki gikombe mu mwaka w’imikino ushize, bizahurira muri uyu mukino wa nyuma zihuriye ku kuba zombi zamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya VisitRwanda.

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Paris Saint Germain

Paris Saint Germain isanzwe ikorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]