sangiza abandi

Perezida Kagame yasobanuye aho u Rwanda ruhagaze mu kibazo cya Congo na AFC/M23

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasubije abakomeza kwibaza niba u Rwanda ruri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko icyo u Rwanda rwakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo ruhangane n’ibibibazo bituruka muri Congo.

Perezida Kagame yongeye kubigarukaho ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yongeye kuba ku nshuro yayo ya 20.

Igisubizo cya Perezida Kagame cyagendanaga n’abakomeje kwibaza icyo u Rwanda rufatanya n’ihuriro rya AFC/M23, ruherutse kwemerera Loni ko hari ubufatanye buri hagati ya Leta y’u Rwanda na M23.

Mu gusubiza Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutajya muri Congo mu rwego rwo gucukurayo amabuye y’agaciro nk’uko bivugwa kenshi n’abayobozi b’i Kinshasa, avuga ko iyo biza kuba aribyo koko u Rwanda rwari kuba rufite ubukungu bwikubye inshuro 100 ku bwo rufite ubu.

Ati “Iyo tuza kuba turi muri Congo dushaka amabuye y’agaciro, twari kuba dukize inshuro 100 kurusha uko turi uyu munsi”.

Yavuze ko kandi ari ikibazo akunda kubazwa inshuro nyinshi kandi igisubizo gihora ari kimwe, ari uko u Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi kugira ngo rubashe guhangana n’ibibazo bituruka muri Congo kandi abakimubaza baba bafite igisubizo .

Ati “Nabajijwe inshuro amagana, bati u Rwanda ruri muri Congo. Hari ikintu cy’ingamba z’ubwirinzi twafashe kugira ngo duhangane n’ibibazo bituruka hariya. Igisubizo cyanjye kuri icyo kibazo, kuva kera, cyari niba umbajije niba turi muri Congo, ujya wibaza impamvu u Rwanda rwajya muri Congo, ibyo byaduha igisubizo utiriwe umbaza.”

Perezida Kagame yavuze ko abamubaza icyo kibazo, baba bashaka ko abasubiza ‘Oya’ kugira go bitume ikibazo kijyanye n’impamvu u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi, zigaragara nk’aho ntacyo zimaze, hanyuma basubizwa ‘Yego’ bikaba byaba bivuze ko aricyo kibazo cyonyine Isi ihangana nacyo gusa.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku munsi yigeze kubazwa n’umunyamakuru wa CNN ikibazo kijyanye na Congo akavuga ko atazi niba u Rwanda ruri muri Congo, hanyuma umunyamakuru akamubwira ko atari cyo gisubizo yari akwiriye gusubiza, avuga ko aricyo gisubizo gikwiriye kitari kumujyana mu nkiko.

Ati “Ni gute waburanisha umuntu udafite icyo azi?”

Ku wa 25 Mutarama nibwo u Rwanda rwemereye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ko rukorana na M23 mu nyandiko ya Ambasaderi Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko u Rwanda rujya rukorana na M23 mu bijyanye n’umutekano.

U Rwanda rwagaragaje ko rukorana n’umutwe wa M23, mu rwego rwo kwirinda ko imitwe irimo FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakongera kugerageza gutera u Rwanda nkuko uhora ubitangaza.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]