Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko yagiriye muri Samoa, aho yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango wa Commonwealth (CHOGM). Yifuriza ishya n’ihirwe Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa ugiye kuyobora Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri iri imbere.
Ni uruzinduko yasoje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, abinyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame akaba n’umuyobozi ucyuye igihe wa Commonwealth yasezeye ku baturage ba Samoa abashimira urugwiro babakiranye.
Ati” Mvuye muri Samoa nishimiye ubwiza bw’iki gihugu n’urugwiro rw’abaturage bacyo. Ndashimira mushiki wanjye, Minisitiri w’Intebe Fiamē Naomi Mataʻafa inshingano ze nk’Umuyobozi Mukuru, nkanamushimira kuba yarayoboranye CHOGM y’uyu mwaka ubwenge n’intego.”
Perezida Kagame yifurije intsinzi Minisitiri Fiamē Naomi Mataʻafa, anashimangira ko azakomeza ubufatanye na Commonwealth, ati “ Niteguye gukomeza gukorera hamwe ku bw’inyungu z’ibihugu byose bigize Commonwealth. Byari iby’icyubahiro ku Rwanda kuyobora uyu muryango.”
Perezida Kagame yageze muri Samoa ku wa 22 Ukwakira, aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), Francis Gatare.
Yakiriwe na Minisitiri Mataʻafa ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Samoa, Tuala Tevaga losefo Ponifasio, baganira ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ku wa 24 Ukwakira, Perezida Kagame yitabiriye inama yayobowe n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, igaruka kw’ishoramari rirengera ibidukikije.
Tariki ya 25 Ukwakira abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth bahuriye muri CHOGM nyirizina, baganira ku ntego z’uyu muryango zirimo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gushakira imirimo urubyiruko n’abagore.





