sangiza abandi

Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage ya Latvia

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Latvia yatangiriye ku gusura inzu ndangamurage yaho izwi nka ‘Occupation Museum’ ikubiyemo amakuru ajyanye n’iki gihugu. 

Mu makuru dukesha Village urugwiro, Perezida Kagame yageze muri Latvia kuwa kabiri tariki ya 1 Nzeri 2024, aho yabanje gusura inzu ndangamurage y’iki gihugu (Occupation Museum), ikubiyemo amakuru ajyanye n’amateka y’iki gihugu. 

Ndetse ku munsi wa kabiri Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we, Edgars Rinkēvičs mu muhezo hanyuma bazanaganira n’itangazamakuru

Azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]