Perezida Kagame yavuze uburyo Perezida w’uburundi,Ndayishimiye Evaliste , yamuhakaniye ko nta ngabo zoherejwe i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru , atangaza ko amahanga akomeje kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yanagarutse ku bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, aho amahanga akomeje gushinja u Rwanda gufasha AFC/M23 , iheruka gufata umujyi wa Uvira.
Perezida Kagame, yavuze uburyo ibibazo bigitangira, ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wasabwe gutanga ingabo mu kugarura amahoro ariko u Rwanda rugakurwamo .
Umukuru w’igihugu yavuze ko Congo nyuma yafashe icyemezo cyo kwirukana izo ngabo zari zoherejwe kuko yari yiringiye ko zizayifasha kurwanya AFC/M23 , gusa ingabo z’u Burundi zikaguma muri icyo gihugu.
Uko Perezida Kagame yahamagaye Ndayishimiye kuri telefoni
Perezida Paul Kagame, yatangaje ko yigeze guhamagara mugenzi we w’u Burundi , amubaza impamvu yohereje ingabo muri RDCongo kandi iz’umuryango wa Afurika y’Iiburasirazuba zo zarirukanywe.
Ati ” Nafashe telefoni mpamagara Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye. Ndamubaza ngo ko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba , bazirukanye , u Burundi bugasigara, hakaba hari kuza iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), u Burundi bwagiye muri SADC ?
Perezida Kagame yavuze ko yamusubije ko basigayeyo kuko Congo ari igihugu cy’inshuti kandi yabibasabye.
Umukuru w’igihugu yavuze ko Ndayishimiye yamubwiye ko bafite ibibazo by’umutekano biva muri Congo mu bice bya Uvira na za Minembwe ari yo mpamvu bagiye muri RDCongo.
Muri icyo kiganiro , Perezida Kagame yabajije impamvu ingabo z’u Burundi ziri mu bice bya Goma na Rtshuru .
Perezida Kagame ati ” Mu Majyaruguru murajya gukorayo iki ? za Goma na Rutshuru murajya gukorayo iki ?
Ndayishimiye yamubwiye ko nta ngabo ziri muri ibyo bice , abamuhaye amakuru bamubeshye.
Ati ” Barakubeshye, nta ngabo zacu ziri aho uvuga mu majyaruguru .Ndamubwira nta kibazo, ubwo ari umukuru w’igihugu ubinyibwiriye.”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’icyo kiganiro, abarundi bari ku rugamba batangiye gufatirwa ku rugamba mu bice bya Goma na Rutshuru.
Uko amahanga yashyize igitutu ku Rwanda
U Rwanda na RDcongo ku wa 4 Ukuboza 2025, byashyize umukono ku masezerano arimo ay’amahoro n’ ubukungu, agamije kurangiza ibibazo bimaze igihe muri RDCongo.
Ariko kuva ibihugu byombi byasinya, imirwano yarushijeho gukomera mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko muri Uvira ndetse uyu mujyi wamaze kwigarurirwa na AFC/M23.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gusinya amasezerano , amahanga yakomeje gushyira igitutu ku Rwanda, arushinja kugira ruuhare mu guhungabanya umutekano wa Congo .
Ati ” Abantu basinye amasezerano ni babiri. Ariko umuzigo ugomba kwikorerwa n’umwe . Nubwo waba ushaka gushyira mu gaciro, uwo muzigo ntuwikoreza abo bombi uko ari babiri nubwo umwe waba umubeshyera,umushyiraho ibitari ibye?
Yakomeje ati ” Ariko imijugugu, gutera ubwoba, ibintu bavuga ngo u Rwanda bagiye kurufata, bakarusibanganya, ntibigira umubare. Buri munsi buri munsi. Ntabwo nsinzira, bampamagara kuri telefoni, hano bukira ahandi bugacya, bigakomeza. ku kibazo buri muntu wese azi , ariko u Rwanda rugomba kwikorera umuzigo.
Abo bakora ibitari byo, niba bashaka amahoro cyangwa igisubizo dufite muri aka karere, iyo ukoze ibitari byo, ntabwo bikemura ikibazo ahubwo bizana ibindi bibazo byiyongereye bitakemuye.
Ntabwo wakemura ibibazo by’umwe ng’iby’undi ntubikemure ahubwo iby’uwo ukamwikoreza iby’uwo washatse kubera ku bye.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigenga bityo nta muntu ukwiye kukigenera uko kibaho.
Ati ” U Rwanda rwo ntabwo abantu baruremye, icyaremye u Rwanda n’icyo cyaremye Isi yose. Icyaremye Isi yose cyageze aho gifata abantu bamwe ngo muze kuturemera u Rwanda ,hoya , natwe turashaka kuba nka cya kindi cyaremwe n’Isi yose. Ariko hajuru ya byose turashaka amahoro, turifuza amahoro. Tuzayaharanira kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro. “
Yakoemej ati ” Ari DRC ifite umugabane w’ibibazo igomba gusubiza, ari u Burundi bufite umugabe w’ibibazo bugomba gusubiza, natwe ubwacu tuzajye tubazwa umugabane w’ibyo tugomba gusubiza.”
U Rwanda rushinja Congo gukomeza kwifatanya na FDLR n’ingabo z’u Burundi mu mugambi wo gushaka guhungabanya umutekano warwo ndetse no gukomeza kwica abasivile n’abanyamurenge.
Ni mu gihe leta ya RDCongo ikomeje kwisunga amahanga ishinja u Rwanda gufasha AFC/M23 ihanganye nayo.








