Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bafite amapeti atandukanye barimo Innocent Munyengango na Gatarayiha Francois Regis bari bafite ipeti rya Colonel ubu bakaba bagizwe ba Général de Brigade.
Ni icyemezo cyatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025 kandi kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa ako kanya.
Brig Gen Munyengango yigeze kuba umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda mu Ukwakira 2017, na we asimbuye Gen Maj Safari Ferdinand wari muri uwo mwanya by’agateganyo.
Brig Gen Munyengango yasimbuwe kuri uwo mwanya na Brig Gen Ronald Rwivanga ukiri muri zo nshingano kugeza ubu.
Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda,RDF, rivuga ko kandi hazamuwe abasirikare 43 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bahabwa irya Colonel ndetse abandi 253 bari bafite ipeti rya Major, bahabwa irya Lieutenant Colonel.
Abandi 79 bakuwe ku ipeti rya Captaine, bahabwa irya Major .
Ni mu gihe abavuye ku ipeti rya Lieutenant bajya ku rya Captaine ari 299.
Abasirikare 11 bavuye ku ipeti rya Staff Sergeant, bajya ku rya Sergeant Major.
RDF ivuga Perezida Kagame yahaye kandi abasirikare 2.296 ipeti rya Staff Sergeant, bavuye kuri Sergeant.
Abavuye ku ipeti rya Caporale, bahabwa irya Sergeant ni 10.260, ni mu gihe abavuye kuri Private baba Caporale ari 7.822.







