Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Tito Mboweni wabaye Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, witabye Imana ku myaka 65.
Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 13 Ukwakira 2024, avuga ko uyu mugabo yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Johannesburg mu gihugu cye.
Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwa X yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rwa Tito Mboweni. Ati” Ndihanganisha umuryango n’inshuti za Tito Mboweni, Perezida Cyril Ramaphosa, Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo. Tito Mboweni yari ijwi rikomeye rya Afurika ndetse yaharaniye ukwihuza k’umugabane.”
“Inama ze zari ntagereranywa mu gukora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse mu myaka ya vuba yashyize imbaraga ze mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura nk’Umuyobozi w’ikigega cy’uyu muryango cy’amahoro. Ibigwi bye bizakomeza kubaho no mu bisekuruza bizaza.”
Tito Mboweni ni umwe mu banyapolitiki bafite amateka akomeye muri Afurika y’Epfo, aho yamenyekanye cyane kubera kurwanya ubutegetsi bw’abazungu bwa Apartheid ubwo yari akiri umunyeshuri.
Ku butegetsi bwa Nelson Mandela, uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Abakozi kuva mu 1994-1999. Nyuma yaho yabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, amaraho imyaka 10, kuva mu 2018 kugeza mu 2021 yagizwe Minisitiri w’Imari ku butegetsi bwa Cyril Ramaphosa.









