sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’igikombe cy’Isi

sangiza abandi

Perezida Kagame ni umwe mu bitabiriye tombora y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Isi cya 2026.

Iyi tombora yabereye mu nyubako ya F. Kennedy Center i Washington D.C, aho yahuriye n’abandi bayobozi ku rwego rw’Isi batandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje, kuri X, ko muri ibi birori bya tombora y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Perezida Kagame “yahahuriye n’abandi bayobozi ku rwego rw’Isi batandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa.”

Byakomeje biti “U Rwanda ruri mu bihugu umunani bizakira imikino ya FIFA Series 2026, gahunda yo ku rwego rw’Isi ihuriza hamwe amakipe y’ibihugu mu bagabo no mu bagore, kugira ngo bakine imikino y’amarushanwa mu buryo butandukanye n’ubwo basanzwe bakiniramo mu mouzamashyirahamwe zabo zisanzwe.”

Uretse u Rwanda, ibindi bizakira iri rushanwa ni Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Ibirwa bya Maurice, Puerto Rico na Uzbekistan.

Ni mu gihe kandi iyo mu cyiciro cy’abagore kizaba kiri kuba bwa mbere izabera muri Brésil, Côte d’Ivoire na Thaïlande.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]