Perezida Emmanuel Macron yateganyije kuganira na Perezida Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, ku makimbirane ari hagati y’ibi bihugu byo mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari.
Perezida Kagame na Tshisekedi bari i Paris mu Bufaransa kuva kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024. Bagiye kwitabira inama y’abakuru na za guverinoma z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’gifaransa, OIF.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024, Perezida Macron yakiriye Tshisekedi, bagirana ikiganiro ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC nk’uko byasobanuwe n’ibiro bya Perezida wi’iki gihugu.
Ibi biro byagize biti “Perezida Tshisekedi na Macron baganiriye ku kibazo cy’umutekano n’icy’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC gituruka ku bushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’ibyagezweho hagendewe ku murongo watangiwe i Luanda, hagamijwe ibiganiro bya Kinshasa na Kigali.”
Nyuma y’iki kiganiro, biteganyijwe ko Perezida Macron azaganira na Perezida Kagame na bwo ku ngingo nkuru zirimo ibiganiro bya Luanda, biganisha ku guhagarika intambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no kuzahura umubano w’u Rwanda na RDC.
U Bufaransa bugaragaza ko ibiganiro bya Luanda bitegurwa na Perezida João Lourenço wa Angola ari ingenzi kuko ari byo byabonekamo igisubizo kuri ibi bibazo bibiri bibangamiye umutekano w’akarere.
Byateganyijwe ko Perezida Macron asaba abakuru b’ibihugu byombi ko bakomeza gushyigikira ibi biganiro kugirango umusaruro byitezweho uboneke vuba.







